Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwateye imbere mu Ntara y'Uburengerazuba kubera ibikorwaremezo



Mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange, imibare igaragaza ko mu mwaka umwe, nibura umusaruro uboneka w’amabuye y’agaciro uri hagati ya toni 1,000 na 2,000 ku mwaka .

Mu mwaka wa 2022/23 wonyine, hacukuwe toni 1,967.5, muri uyu musaruro, umwinshi ukaba waravuye mu Karere ka Rutsiro, nka kamwe kiganjemo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi ntara bemeza ko mu myaka 30 ishize, imbaraga zashyizwe mu kubaka ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga byafashije kwiyubaka no gutera imbere kuri uru rwego rw’ubucukuzi , umusaruro urazamuka, imibereho n’iterambere by’ abacukuzi birazamuka.

Abaturage bo muri iyi Ntara by’umwihariko abo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro, batangaje ibi mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza imyaka 30 ishize yo kwibohora.

Abacukukuzi mu ngeri zitandukanye zirimo urubyiruko, abagore n’abakuze, ababimazemo igihe kirekire bavuga ko iterambere bagezeho barikesha amahirwe yo gutura mu turere dukungahaye ku mabuye y’agaciro.

Abashoye mu bucukuzi, basanga hamwe n’ibindi bitandukanye byakozwe, byose byatumye umusaruro mu bucukuzi wikuba kenshi nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

Mu Turere tw’Intara y’Iburengerazuba hacukurwa amabuye arimo Coltan, Cassiterite, Wolfram, zahabu, Améthyste, na Lithium.

Guverineri w’Intara y’ Iburengerazuba, Dushimimama Lambert, avuga ko ubucukuzi bufatiye runini ubukungu bw’uturere aho buri cyane ko bufite uruhare rufatika mu kwihaza mu ngengo y’imari.

Iterambere urwego rw’ ubucukuzi muri iyi myaka 30 rufite, riva mu mbaraga zashyizwe mu kubaka ibikorwaremezo nk’ amashanyari no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.