Niger: Intagondwa za kiyisilamu zishe abasirikare 20 n’umusivili umwe



Intagondwa za kiyisilamu zishe abasirikare 20 n’umusivili umwe mu burengerazuba bwa Niger, nk’uko byemezwa na ministeri y’ingabo muri icyo gihugu nyuma y’iminsi micye hashimuswe Perefe wa Bilma.

Itangazo rya ministeri y’ingabo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu rivuga ko ingabo z’igihugu zagabweho igitero hafi y’umudugudu wa Tassia. Abandi bantu icyenda bakomerekeye muri icyo gitero.

Leta ivuga ko abasirikari bayo nabo bishe intagondwa nyinshi kandi ko leta yohereje izindi ngabo muri ako gace kugirango zifashe kurwanya abo barwanyi nk’uko tubikesha VOA.

Agace ka Tassia, gaherereye mu karere ka Tillaberi hafi y’umupaka uhuza Mali na Burkina Faso. Ni agace karangwamo ibikorwa byinshi by’iterabwoba by’imitwe ishamikiye kuri Al-Qaeda na Leta ya Kiyisilamu.

Guverinoma yahise itangaza iminsi itatu y’icyunamo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.