Rayon Sports WFC yavuguruye amasezerano n'abatoza bayo!



Nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri mu mwaka w’imikino 2023-2024, abatoza ba Rayon Sports Women Football Club, bahawe amasezerano mashya.

Ku mwaka wa yo wa mbere mu Cyiciro cya Mbere, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yahise yegukana ibikombe bibiri birimo icya shampiyona n’icy’Amahoro mu mwaka w’imikino 2023-2024.

Ubwo ikipe yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona 2024, Umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle, yari yavuze ko batifuza gutakaza abatoza b’iyi kipe.

Icyo gihe yagize ati “Akenshi ntawe uhindura ikipe itsinda. Icyangombwa ni uko twishimira akazi yakoze (Staff), twifuza kugumana na yo, cyeretse uwagira izindi gahunda z’Ubuzima. Twakamwifuje (Rwaka) kuko kugeza ubu bakoze akazi ka bo neza.”

Nyuma y’aka kazi keza bakoreye ikipe, itsinda ry’abatoza b’iyi kipe yo mu Nzove, bamaze kongera amasezerano y’umwaka umwe.

Abo batoza barimo umutoza mukuru, Rwaka Claude, umwungiriza we, Rudasingwa Florian uzwi nka Freury na Dushimimana Djamila ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Abandi bivugwa ko bahawe amasezerano y’akazi, ni Mazimpaka André uzaba ari umutoza w’abanyezamu asimbuye Ramadhan ndetse n’abaganga b’ikipe.

Rayon Sports WFC iheruka gutandukana n’abakinnyi barindwi, umuganga n’umutoza w’abanyezamu.

Iyi kipe yo mu Nzove izahagararira u Rwanda mu mikino ya CECAFA izabera muri Éthiopie mu mpera z’uyu mwaka.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.