Kwamamaza

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje abakinnyi 5 yamaze gusezerera.



Bugesera FC yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi batanu ari bo Stephen Bonney, Vincent Adams, Cyubahiro Idarusi, Dushimimana Olivier wasinyiye APR FC na Ani Elijah werekeje muri Police FC.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kamena 2024, nibwo Bugesera FC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi bayo ko yatandukanye na bamwe mu bari abakinnyi bayo.

Ntabwo byatungurana kuko iyi kipe yagize umwaka mubi w’umukino by’umwihariko muri Shampiyona ya 2023/24 kuko yari mu makipe yageze ku munsi wa nyuma ahanganye no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Ibi ariko ntibyabujije iyi kipe yo mu Karere ka Bugesera kwihambira mu Gikombe cy’Amahoro ndetse ikanagera ku mukino wa nyuma aho yakuwemo na Police FC igacyura umwanya wa kabiri.

Iyi kipe yayitsinze yahise inaboneraho kuganiriza rutahizamu wayo w’Umunya-Nigeria, Ani Elijah, ahita yerekeza muri Police FC cyane ko undi rutahizamu wayo Peter Agbrevor ukomoka muri Ghana yagize imvune.

Uyu ari mu bo Bugesera FC yashimiye kongeraho na Dushimimana Olivier wamaze gutangazwa na APR FC ko azaba ari umukinnyi wayo guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Abandi basezerewe na Bugesera ni Abanye-Ghana babiri barimo Vincent Adams Koffi wakinaga mu kibuga hagati ndetse na Stephen Bonny wari myugariro wayo.

Cyubahiro Idarusi nawe wari umaze imyaka ibiri muri Bugesera FC yatandukanye nayo. Undi mukinnyi ushobora kuva muri iyi kipe ni umunyezamu Niyongira Patience ushobora kujya muri Police FC.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.