Turkey: Batanu bahitanywe n'inkongi abagera kuri 40 barakomereka.
Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’ubuzima muri Turukiya yatangaje ko abantu batanu bishwe abandi benshi bagakomereka mu nkongi y’umuriro yibasiye ibihingwa mu midugudu myinshi yo mu majyepfo ya Turukiya.
Nk’uko Fahrettin Koca yanditse ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko “hari abantu batanu bapfuye abandi mirongo ine na bane barakomereka, barimo icumi bakomeretse bikomeye, mu cyaro giherereye mu mijyi ya Diyarbakir na Mardin, hafi y’umupaka wa Siriya.”
Mu mashusho yanyuze ku mbuga rusange mu ijoro ryakeye, yerekana umuriro mwinshi ,umurika mu kirere mu bicu binini bitukura bicumba umwotsi .
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Ali Yerlikaya aganira n’ikinyamakuru Le Figaro, yavuze ko umuriro watwitse ibimera watangiye k’umugoroba wo ku wa kane utewe no gutwika ibyatsi mu gace gaherereye nko mu birometero mirongo itatu mu majyepfo ya Diyarbakir, uwo muriro wakwirakwiriye kuburyo bwihuse bitewe n’inkubi y’umuyaga, wibasira imidugudu itanu.
Mu guhangana no kuzimya inkongi y’uwo muriro,Bwana Koca yavuze ko amatsinda arindwi yihutirwa na ambilansi mirongo itatu n’eshanu zoherejwe aho byabereye ngo zishobore gufasha mu kuzimya uwo muriro.
Mu Mashusho yatangajwe n’ikigo cyemewe gishinzwe ibiza cya Turukiya Anadolu, yerekanye ko uwo muriro wagenzuwe neza ijoro ryose .
No comments