Intandaro yo gucikamo ibice kwa M23: uko Colonel Kaina Innocent wigeze kungiriza Gen. Sultani Makenga abisobanura.



Colonel Kaina Innocent wigeze kungiriza Gen. Sultani Makenga ku buyobozi bw’umutwe wa M23, yatangaje ko intandaro yo kugira ngo bombi bashwane yabaye inama yagiye amugira.

Mu mpera za 2012 ubwo umutwe wa M23 wigaruriraga Umujyi wa Goma, Colonel Kaina yayoboraga Brigade ya mbere y’uyu mutwe.

Uyu mugabo kuri ubu usigaye aba muri Uganda aho yahungiye mu myaka irenga 10 ishize, yavuze ko ibibazo bye na Makenga byatangiye muri 2013 ubwo bari bamaze gutakaza Umujyi wa Goma, nyuma yo kutumvikana ku cyemezo cya Gen. Makenga cyo gusubiza ingabo inyuma.

Kaina avuga ko ibi ari na byo Makenga yapfuye na General de Brigade Baudouin Ngaruye wabanje kuba icyegera cye; ibyatumye inyeshyamba za M23 zisubiranamo izibarirwa mu ijana zigwa mu mirwano yazisakiranyije mu gihe cy’iminsi ibiri.

Yagize ati: "Icyo gihe kurasana hagati yacu twatakaje agaciro, na morali abanyamuryango barayitakaza...twagiye kurasana abanyamuryango basa nk’abasifuzi. Mu ntambara y’iminsi ibiri hapfuye abasirikare benshi kurusha abo twapfushije mu myaka ibiri twarwanye. Umuntu akarasa mubyara we kubera ba ’commanders’ batumvikana".

Col Kaina avuga ko nyuma y’uko yari amaze gusimbura Baudouin (kuri ubu uri mu basirikare bakuru ba M23), yabonye ko na we ashobora kuzasubiranamo na Makenga kubera kutemera ko amugira inama.

Yavuze ko M23 ijya gusubira inyuma mbere yo guhungira muri Uganda yari ahitwa i Hewu muri Teritwari ya Rutshuru, ahari hari na Brigade y’Ingabo zari ziyobowe na Brig Gen Mboneza Eric Yussuf cyo kimwe n’iya Colonel Claude Birinda.

Icyo gihe ngo Gen Makenga yari i Rutshuru.

Kaina avuga ko Makenga nk’uwari umukuriye aho kugira ngo amuhamagare amuha amabwiriza yo gusubiza ingabo inyuma, yabimenye abibwiwe n’undi ’commander’ ariko wari mu bo [Kaina] yari ayoboye.

Uyu musirikare avuga ko yahise abona abasirikare ba M23 bari i Kanyamahoro n’abari hafi y’umupaka wa Kabuhanga bava mu birindiro byabo, basubira inyuma.

Ati: "Nahise ntekereza ko ibyo Makenga yapfuye na Baudouin nanjye bigiye kumbaho. Naramuhamagaye ndamubaza nti ’se ko utambwiye ahubwo ukabwira abo nyoboye’? Ariko nabonaga ibimenyetso by’uko hagomba kuba ikibazo".

Col Innocent Kaina avuga ko ibye na Gen Sultani Makenga byarushijeho kuba bibi ubwo bahuriraga i Tchanzu, nyuma y’uko uyu mugabo wahoze ari Colonel muri FARDC yari ashatse kumugira inama yo guhindura uburyo bw’imirwanire.

Yagize ati: "Duhura yarambwiye ati ’ni ugusubira inyuma’. Ndamubaza nti ’tujye he se’? Ikintu nazize ngira ngo n’abanyamuryango bakimenye, ni inama nagiriye Afande. Njyewe namugiriye inama kabiri, ariko kumugira inama ni byo byanzaniye ibibazo."

"Naramubwiye nti ’ibyo ari byo byose ingabo twazicamo ibice. Congo ni nini aha ngaha baratureba bakaturasa, twafatamo bataillon imwe tukayohereza muri ’grand nord’, mbese tugakora kinyeshyamba. Umugabo yarandebye arambwira ngo njyewe ndi ’manipulé’ (ndakoreshwa)".

Col Kaina avuga ko ibye na Makenga byarushijeho kuba bibi ubwo bo n’abandi barwanyi ba M23 bari barahungiye muri Uganda.

Avuga ko hari ubwo yigeze kumubwira ati: "Ko utize nanjye nkaba ntarize, nta kuntu twafata abana bize tukabajyana ku ikosi"?

Ni amagambo avuga ko yarakaje cyane Makenga bari basanzwe batajya imbizi, ngo kuko yari yaranatangiye kugenda amwangisha abasirikare bagenzi be amushinja ibisa nk’ubugambanyi.

Ni Kaina ku rundi ruhande ushinja Gen Sultani Makenga kuyoboza M23 igitugu, ibyo ashimangira ko bishobora kurushaho mu gihe uyu mutwe waba ufashe igihugu akakiyobora.

Ashinja uwahoze ari umuyobozi we kandi kuba iyo hari Teritwari M23 yigaruriye ahitamo kwizamura mu mapeti, aho kugira byibura umubare muto w’impunzi acyura; ikindi ngo akaba afata uriya mutwe nk’akarima ke akoresha icyo ashatse.

Yanenze kandi kuba M23 iheruka gushyiraho abayihagarariye mu mahanga, avuga ko ari amacakubiri; yungamo ko "nta nyeshyamba zigira ambasaderi".

Kaina wemeza ko afite abahungu babiri muri M23, avuga ko ari ibishoboka abarimo we na Makenga bagashyikirijwe ubutabera.

Ati: "Mu bya mbere ntabwo nikuramo. Gusubiranamo kwacu iyo usanga hariho nk’ubutabera haba harafashwe abantu bane. Haba harafashwe Afande Makenga, Gen Baudouin, Colonel Zimurinda na Colonel Kaina. Ariko se urabacira imanza ute? Uwo hejuru yakabaye yarahanwe akanavaho burundu, kuko ntabwo umubyeyi akwiye gutanga umwana we hanyuma ngo uhindukire umurase".

Yunzemo ko muri M23 hakenewe impinduka no kwegera abahoze muri uyu mutwe batakiwurimo kugira ngo bawusubiremo, kuko nta wuwuhejwemo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.