Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Biro bye i Paris.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Biro bye i Paris, bagiranye ibiganiro byihariye.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024, avuga ko Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Macron.
Ubutumwa bwa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, avuga ko “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro cyihariye na Emmanuel Macron ubwo habaga umusangiro w’umugoroba muri Elysée (Perezidansi y’u Bufaransa).”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ntibyatangaje ingingo zaranze ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Emmanuel Macron w’u Bufaransa, gusa ni ibiganiro bibayeho, mu gihe umubano w’Ibihugu byombi ukomeje kugenda neza, ndetse imishinga iranga imikoranire yabyo, ikaba ikomeje gutera imbere.
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2024 yitabiriye itangizwa ry’Inama yiga ku kwihaza mu nkingo, yateguwe ku bufatanye bw’Ikigega Gavi, the Vaccine Alliance kigamije gushaka inkingo zo gukumira indwara zibasira abana, Guverinoma y’u Bufaransa ndetse n’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Nyuma y’iyi nama, Umukuru w’u Rwanda kuri uyu wa Mbere kandi, i Paris yanahahuriye anagirana ibiganiro n’abandi bayobozi batandukanye, barimo Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Gavi, Prof. José Manuel Barroso, ndetse na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.
No comments