Sudani: Hafashwe bamudahushwa 6 b'abagore bo mu mutwe urwanya leta wa RSF

 


Mu gihe amakimbirane akomeje kubera muri Sudani, abategetsi bo muri leta ya Gederaf ihana imbibi na Etiyopiya bafashe abagore batandatu bo muri Etiyopiya baregwa kuba ba mudahusha mu ngabo zihanganye na Leta (RSF).

Sudan tribune, ivuga ko abo bagore bari bamaze umwaka urenga bakorera muri RSF, bakoresheje ubuhanga bwabo bwihariye bwo mu gukoresha imbunda kabuhariwe.

Kuba bavuga ko bagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya ingabo za Sudani (SAF) n’inzego z’umutekano, byerekanwa n’amashusho y’ibikorwa bya gisirikare n’intwaro byagaragaye kuri terefone zabo.

Bivugwa ko abo bagore bafashwe ubwo bageragezaga guhungira muri Etiyopiya banyuze mu karere ka Amhara nyuma y’ihohoterwa rikabije bari bakoze muri Khartoum. Abayobozi bavuga ko bari bateganyirijwe guhembwa bageze muri Etiyopiya.

No comments

IZIHERUKA

Muderi Akbar yahesheje Rayon Sports amanota atatu imbere ya Kiyovu Sports

  Rayon Sports yongeye gushimisha abafana bayo, itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro ...

Powered by Blogger.