Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ndayishimiye Richard.



Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umunyamahanga wa mbere amasezerano y’imyaka ibiri mu rwego rwo kwiyubaka, bitegura umwaka utaha w’imikino.

Umukinnyi Mpuzamahanga w’Umurundi, Ndayishimiye Richard, wakiniraga Muhazi United mu mwaka ushize w’imikino yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro.

Amakuru y’isinya ry’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yatangajwe na Rayon Sports ubwayo, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena.

Ndayishimiye Richard yari amaze iminsi asa n’uwatangiye akazi kuko ni umwe mu bakinnyi bifashishijwe na Rayon Sports mu mukino wo gusogongera kuri Stade Amahoro ivuguruye banganyijemo na APR FC 0-0, ku wa 15 Kamena 2024.

N’ubwo hatigezwe hatangazwa ibyamutanzweho kugira ngo yemere gusinya, bivugwa ko ashobora kuba yatanzweho hafi miliyoni 15 Frw, cyane ko yari asigaje umwaka ku masezerano yo muri Muhazi United, akanemererwa umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, Richard yatangarije Umunyamakuru wa Rayon Sports ko ageze ku nzozi ze kandi ko aje guha Aba-Rayons ibyishimo.

Ati “Nejejwe no gusinyira Rayon Sports. Buri mukinnyi wese ufite intego arota gukinira ikipe ikomeye nk’iyi muri iki gihugu. Intego yanjye ni uguha ibyishimo abakunzi bacu badukunda mu mwaka w’imikino ugiye kuza.”

Aje gusimbura Umurundi mugenzi we, Mvuyekure Emmanuel ‘Manu’ wakinaga mu kibuga hagati ariko akaba yaratandukanye na Rayon Sports nyuma y’aho amasezerano ye agereye ku musozo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20, ufite amamoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiniye amakipe arimo Tel Aviv-Yafo FC mu Cyiciro cya Kabiri mu Burundi, Burundi Sports Dynamic FC na Muhazi United yo mu Rwanda yari amazemo umwaka umwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.