Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, cyahembye abanyeshuri 5 muri CMUC 2024



Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA, cyahembye abanyeshuri batanu bahize abandi ku rwego rw’igihugu, mu irushanwa rya ‘Capital Market University Challenge- CMUC 2024’.

CMUC ni irushanwa rihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, rigamije kubashishikariza kwitabira ibikorwa by’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda no kwizigamira no kubongerera ubumenyi muri izi nzego.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA. Uyu mwaka ni inshuro ya 11 ryari ribaye.

Ryatangiye ku wa 01 Werurwe 2024, ryitabirwa n’abanyeshuri hafi 800 bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yo mu ntara zose z’igihugu. Ibyiciro binyuranye by’iri rushanwa byagiye bikorwa hifashishijwe iya kure.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, habaye icyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa aho intara zose n’umujyi wa Kigali byari bihagarariwe n’abanyeshuri 25.

Aba bahatanye mu gusubiza ibibazo mu ruhame mu byiciro bitanu, nyuma hakurikiraho icyiciro cya gatandatu cya kamarampaka cyahuje batanu bahize abandi mu byiciro byabanje. Cyarangiye Nshyimiyimana Jean Pierre, ariwe wegukanye umwanya wa mbere.

Buri munyeshuri muri aba batanu yagenewe ibihumbi 500 Frw yatanzwe na Banki ya Kigali.

Umuyobozi wa BK Capital, Siongo Kisoso, yagarutse ku buryo bwo gutangiza urugendo rwo gushora imari, abwira abahatanye muri iri rushanwa ko ari intambwe ya mbere bateye.

Ati “Ishoramari rya mbere wakora ni ugushora mu bumenyi, ikindi ni ukureba uko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ryagira umusanzu mu ishoramari ryawe. Ryagufasha kubona ubumenyi bwiyongera k’ubwo ufite, rikagufasha no kurushaho gusobanukirwa byinshi wakora. Ndabashishikariza kuribyaza umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Mbere y’uko utangira gushora imari banza wibaze impamvu nyirizina ushaka gushora imari kuko bizaguha ishusho ngari y’ibyo ushaka kugeraho, ikindi ni uguha agaciro igihe ukagikoresha neza.”

Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, RSE, Rwabukumba Pierre Celestin, yagarutse ku byiza bituruka mu gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane.

Yavuze ko iyo habayeho iri shoramari ari uburyo bumwe bwo kwizigama, kandi bunakuzanira inyungu ku mwaka, kandi ko hari igihe agaciro k’imigabane kiyongera ukungukirwa, ndetse ukaba watanga imigabane yawe nk’ingwate muri banki, cyangwa ukanayiraga.

Ati “Ikindi n’uko imigabane ushobora kuyikoresha kugura indi migabane. Ikindi uretse kwizigama, ushobora kugira igitekerezo cyiza ukayakuramo ukayakoresha.”

Iradukunda Valentine, wahatanye muri CMUC mu 2023, yatanze ubuhamya ku kamaro k’aya mahugurwa dore ko byamufunguriye amarembo, ubu akaba ari umwe mu banyamigabane muri BK Capital nyuma yo kuyishoramo. Yanagiriye inama abahatanye muri uyu mwaka ku nyungu zo kwizigamira.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko iyi gahunda y’amarushanwa itanga umusanzu mu kubaka no kugeza ku rwego rushyitse abashoramari b’ahazaza ku isoko ry’imari n’imigabane.

Ati “Ndashimira abafatanya bikorwa bacu aribo BK, BK Capital na RSE badufashije gutegura no gutera inkunga iki gikorwa kugira ngo kigende neza. Reka kandi twishimire ababashije kwitabira iri rushanwa n’abatsinze ku rwego rw’igihugu twizera ko bakuyemo ubumenyi bufatika.”

CMA ivuga ko urubyiruko rugana isoko ry’imari n’imigabane rugenda rwiyongera ku buryo bitanga icyizere ko mu bihe biri imbere urubyiruko ruzajya rutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu binyuze mu kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.