Kwamamaza

Sudan: Impuguke za Loni zagarageje uruhare rw'imitwe ya gisirikare yo muri Chad na centrafrica mu ntambara iri muri Sudani

Published from Blogger Prime Android App

Muri raporo yasohotse ku wa Gatanu, itariki ya 14 Kamena, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zongeye kuburira "ingaruka zikomeye" z’amakimbirane ya Sudani muri Repubulika ya Centrafrica, cyane cyane mu karere ka Am Dafok, mu majyaruguru y’uburengerazuba, aho "imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorera cyane kuva umwaka watangira .

Ngo ni muri kariya karere ka Centrafrica ka Am Dafok gakora nk ’“ihuriro ry’ibikoresho” , bivugwa ko umutwe witwara gisirikare wo muri Sudani wa Rapid Support Forces (RSF) ushakira bamwe mu barwanyi bawo.

Amakimbirane yatangiye muri Mata 2023 muri Sudani hagati y’ingabo ziyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan na RSF y’uwahoze amwungirije wahindutse mukeba we, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo uzwi ku izina rya Hemedti. 

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko ibibazo by’ubutabazi n’umutekano "biteye impungenge cyane" muri perefegitura zo muri Centrafrica za Vakaga na Haute-Kotto aho imitwe yitwaje intwaro "igenda iba myinshi".

Amakimbirane abera muri Sudani bituranye yagize ingaruka ku bucuruzi hagati ya Repubulika ya Centrafrica na Darfur, kandi ubwinshi bw’impunzi zinjira muri kariya gace zibangamira umutekano w’ibiribwa by’abaturage.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, abaturage bahangayikishijwe cyane cyane no kuba hari imitwe y’ingabo za Sudani cyangwa ingabo za Rapid Support Forces ifitanye imikoranire n’inyeshyamba zaho.

Mu turere duhana imbibi two ku mupaka, “imitwe yitwaje intwaro igenda yisanzuye hagati ya Repubulika ya Centrafrica, Tchad na Sudani” kandi bibaho ko abarwanyi bo muri Centrafrica bagurisha serivisi zabo ku bishyura neza.

Umushakashatsi Roland Marchal agaragaza iryo sano ntaho rihuriye na politiki ahubwo ari ugusahurira mu nduru nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Komite y’impuguke ya Loni ivuga ko “guhuza ibikorwa kw’iyi mitwe itandukanye yitwaje intwaro” biteye impungenge. Aya masezerano ashobora "gushimangira ubushobozi bwabo bwo gukora kandi bikagira cyane ingaruka ku mutekano" mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Centrafrica.

Bati: "Ikigaragara tugomba gutinya ni uko muri Tchad no muri Repubulika ya Centrafrica hazageragezwa kugarura imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yitwaje intwaro. »

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.