Niyonzima Olivier wamamaye nka Seif yatangaje ko nubwo yakiniye Rayon Sports, ariko ko bataragirana amasezerano .
Niyonzima Olivier wamamaye nka Seif yatangaje ko nubwo yagaragaye mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na APR FC 0-0 ariko atarasinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bashya, Gikundiro yitabaje mu mukino wo gusogongera Stade Amahoro nshya wiswe ‘Umuhuro mu Mahoro’ yanganyijemo na APR FC 0-0, ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024.
Mbere y’uyu mukino, Aba-Rayons bishimiye kubona ko uyu mukinnyi yakoze imyitozo ndetse bariruhutsa nyuma y’aho benshi mu baganirijwe ibiganiro ntacyo byatanze.
Nyuma y’umukino, Seif yatangaje ko nubwo yakiniye Rayon Sports ariko atarashyira umukono ku masezerano nk’uko benshi babitekereza.
Yagize ati “Abantu bazi ko nasinye ariko ntabwo ndasinya. Ni ikipe nabayemo barabinsabye ndavuga nti reka nze mbafashe buriya ibindi bizakurikira bizamenyekana. Hari amakipe yo hanze turi kuvugana ariko na Rayon Sports turi kuvugana, nubwo nta byinshi turageraho ariko bigenze neza nayisinyira.”
Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko yishimiye cyane gukina mu mukino wafunguye Stade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.
Ati “Birashimishije cyane. Urumva kuba mfunguye stade ari bwo bwa mbere ikiniweho hari abayobozi bakuru b’igihugu, ni ibintu umukinnyi atapfa kwibagirwa mu mwuga we.”
Seif ni umwe mu bakinnyi bakundwa cyane n’abakunzi ba Murera ndetse byongeye kugaragazwa ni uburyo bishimye cyane bakoma amashyi n’akaruru ubwo bari basomye izina rye mu bakinnyi babanza mu kibuga.
Uyu mukinnyi aheruka muri Gikundiro mu 2019 yavuyemo yerekeza muri APR FC na AS Kigali mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports aheruka gusozamo amasezerano.
No comments