Imbere y'Akanama gashinzwe umutekano muri Loni, Ambasaderi wa Sudan yashyamiranye n'uwa UAE
Ambasaderi wa Sudani mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Al Harith Idriss Al Harith Mohamed yashwanye na mugenzi we uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Mohamed Abushahab, ubwo bari imbere y’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Umutekano, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubwo abahagarariye ibihugu bigize aka Kanama baganiraga ku mutekano wazambye mu bihugu bya Afurika birimo Sudani, Ambasaderi Al Harith, yashinje Leta ya UAE gufasha umutwe witwaje intwaro wa RSF uhanganye n’Ingabo z’Igihugu cyabo kuva muri Mata 2023.
Ibi Ambasaderi Al Harith yabivuze nyuma y’aho abahanga mu by’intambara bashyize hanze ibimenyetso bigaragara ko RSF ikoresha utudege tutagira abapilote (drones) dukorerwa muri UAE, Ingabo za Sudani na zo zigakoresha izikorerwa muri Iran.
Uyu mudipolomate yagize ati “Ubushotoranyi bwa gisirikare bwatangijwe n’umutwe wa RSF, bushyigikiwe n’aba-Emirati, buri kwibasira bigambiriwe mu biturage no mu mijyi.”
Mu gusubiza Al Harith, Ambasaderi Abushahab yabwiye Akanama ka Loni ko Leta ya Sudani idashaka ko intambara irangira kuko yanze kujya mu biganiro by’ubuhuza byateguwe n’ubutegetsi bwa Arabie Saoudite.
Ati “Niba bashaka ko intambara n’ububabare ku basivili bihagarara, kubera iki batajya mu biganiro bya Jeddah? Kubera iki bari gukumira imfashanyo? Ni iki mutegereje?”
Uyu mudipolomate wari wicaye hafi ya Al Harith yamubwiye ko Sudani ari yo yatangije iyi ntambara, bityo ko aho kugira ngo yegeke ibibazo byayo kuri Leta ya UAE, ikwiye gufata inshingano.
Ati “Mukwiye kureka kwibonekeza ku rwego nk’uru, ahubwo mugafata inshingano kugira ngo muhagarike intambara mwatangije.”
Ambasaderi Al Harith yarakaye, abwira Abushahab ko UAE iri gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba. Ati “Uwo ari we wese ushaka kugarura amahoro muri Sudani akwiye kuba afite imigambi myiza kandi UAE ni Leta itera inkunga iterabwoba.”
Intambara y’Ingabo za Sudani zishyigikiye Gen Abdel Fattah Al Burhan na RSF iyobowe na Gen Mohamed Hamdan Dagalo yatewe n’ubwumvikane buke hagati y’aba basirikare bakuru, bushingiye ku miyoborere y’inzibacyuho y’iki gihugu.
No comments