Nyamagabe: Umukandida wa FPR yabwiye abaturage ko badakwiye guhangayikishwa n'abanenga bavuga amagambo gusa!



Umukandida wa FPR Inkotanyi ubwo yari i Nyamagabe, kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, yagarutse ku banenga iterambere u Rwanda rwagezeho, avuga ko bashatse babivamo kuko mu myaka 30 bamaze babikora nta cyo byabamariye.

Yagarutse ku iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe kagezeho, avuga ko hari ibikorwa remezo nk’imihanda n’icyayi ariko by’umwihariko ibigiye kuza bikazaba byiza kurushaho.

Paul Kagame uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida yagarutse kubyo FPR Inkotanyi ikora. Ati: "Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, amajyambere n’ibindi. Ibyo ntabwo tubitezukaho kuko ndabona mwarabirangije rwose".

Yakomeje agira ati: "Uwicwa n’agahinda namubwira iki. Abo barahari ariko bashatse bacisha make. Ariko wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo bakuramo ugakomeza? Niba tudacibwa intege n’ibikomeye ibyo nti byaduca intege".

Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida ibyo yabivugaga agaruka ku banenga ibyagezweho yerekana ko mu myaka 30 hari ibyakozwe Abanyarwanda bafatanyije ariko barangajwe imbere n’uyu muryango kuburyo iyo uba ntagikorwa utakabaye ukiri ku butegetsi.

Yasabye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe, ko amateka yaranze igihugu adakwiye kubaherana ahubwo ko bakwiye kubaka u Rwanda rushya rukubiyemo ibyiza gusa bijyanye n’aho isi igeze kuko ari byo abifuriza.

Site ya Nyamagabe yajeho abaturage batuye aka karere ndetse n’abandi bahegereye barimo aba Nyaruguru.

Uyu ni umunsi wa 6 Paul Kagame atangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda muri manda y’imyaka 5.

Paul Kagame yabwiye abamushyigikiye muri Nyamagabe ko umuco wo gusabiriza no gutega amaboko, u Rwanda rwawusize inyuma bityo ko ahazaza harwo ari amahirwe gusa. Ati:"Ibyo kuba ba bandi basabiriza cyangwa babwirwa ibyo bagomba gukora twabisize inyuma, u Rwanda imbere yarwo ni amahirwe gusa".

Yababwiye ko umukandida bazatora cyangwa se batoye akazi ke koroshye cyane kuko abaturage bakarangije ababwira ko agasigaye ari bo bazagakora. Ati: "Umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane mwarakarangije n’agasigaye rero nimwe muzagakora".

Paul Kagame yasoje ijambo rye abifuriza ihirwe Ati: " Bantu ba Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza na Huye mbifurije amahirwe".

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.