Rwanda: Sena y'u Rwanda yakiriye itsinda ry’abasenateri bo muri Namibia baje kwigara ku Rwanda.

Published from Blogger Prime Android App

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kamena 2024, Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda na ba Visi Perezida Mukabaramba Alvera na Nyirasafari Espérance bakiriye iri tsinda ry’abasenateri bo muri Namibia bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia, bagirana ibiganiro byihariye byibanze kureba uko u Rwanda rwimakaje gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.

Abagize iri tsinda babanje kwakwirwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda nyuma bagirana ibiganiro n’abasenateri bagize Komisiyo ya Sena y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza kandi uzakomeza kunozwa kugera no ku wa Sena z’ibihugu byombi.

Perezida w’iyi komisiyo, Umuhire Adrie, yabagaragarije amategeko yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ashimangira gukoresha ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda nka kimwe mu bikorwa by’inteko.
Yashimangiye ko kuri ubu umwana w’u Rwanda yiga akoresheje ikoranabuhanga kuva mu mashuri abanza kugeza muri za kaminuza.

Olivia Hanghuwo, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko uyoboye iri tsinda ryaturutse muri Namibia yasobanuye ko igihugu cyabo cyahisemo kwigira ku Rwanda kuko ari ho bizeye ko bateye imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi kandi biteguye kwiga byinshi, bazasangiza abaturage ba Namibia.

Bimwe mu bikorwa, aba basenateri bateganya gusura harimo Minisiteri y’Uburezi, ikigo cya Irembo na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu kurushaho gusobanukirwa uko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu burezi ngo bazifashishe izo ngamba iwabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.