RwandAir Cargo yatangaje ingendo nshya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Djibouti

Published from Blogger Prime Android App

Yifashishije indege yayo itwara imizigo ya Boeing B7378SF, RwandAir yatangije ingendo nshya zigana mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, UAE no muri Djibouti, kimwe mu bihugu bibarizwa mu Ihembe rya Afurika.

Mu itangazo yashyize hanze, RwandAir yavuze ko ibi byerekezo bishya bigaragaza intego yayo yo guhuza ibice bitandukanye bya Afurika n’Isi muri rusange, Isi igahinduka umudugudu bitari bya bindi by’ikoranabuhanga gusa ahubwo abantu bigerayo mu mahoro.

Ibi byerekezo bishya kandi byatumye RwandAir ibarura ibyerekezo birindwi iyo ndege yagenewe imizigo igiye kuzajya ikora.

Ibi bizatuma abashaka serivisi zo gutwarirwa imizigo cyane cyane muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati biyongera ndetse bagafashwa uko bikwiriye.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo yavuze ko izi ngendo nshya zizafasha cyane guhuza abari mu bushabitsi mu buryo bushoboka ndetse zitange amahirwe mu gukomeza guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE, Djibouti n’ibindi bice by’Isi.

Ati “Nk’igihugu kidakora ku nyanja, dusobanukiwe neza n’akamaro k’ubwikorezi bw’imizigo bukorerwa mu kirere ari inkingi mwamba ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda hatifashishijwe Afurika gusa ahubwo no hanze yayo.”

Yakomeje avuga ko aho u Rwanda ruherereye harufasha kwihuza na buri gihugu cya Afurika “ndetse turajwe ishinga no gukomeza kwagura ibyo bikorwa uko bishoboka.”

Urugendo rwa mbere rujya Dubai ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’uyu mujyi kizwi nka ‘Dubai World Central Airport, DWC’, rwakozwe kuri uyu wa 10 Kamena 2024.

Rwabaye urwa kabiri indege itwara imizigo ya RwandAir ikoreye muri UAE nyuma y’urujya mu Mujyi wa Sharjah.

Biteganyijwe ko indege ya RwandAir y’imizigo izakora urugendo rwa mbere rugana mu Mujyi wa Djibouti ku wa 17 Kamena 2024, ikazajya ibanza guhagarara gato i Dubai n’i Sharjah.

Izo ngendo zose zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa Mbere no ku wa Gatatu.

Umuyobozi w’Ishami rya RwandAir rishinzwe gutanga serivisi zo gutwara imizigo, RwandAir Cargo Services, Bosco Gakwaya yavuze ko izi ngendo nshya zishimangira uburyo iki kigo gikomeje kuba icya mbere mu gufasha Abanyafurika guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Ati “Biri mu murongo w’Isoko rusange rihuza ibihugu bya Afurika, AFCFTA, ibituma Umujyi wa Kigali uhinduka igicumbi cy’ubwikorezi bw’imizigo bukorewe mu kirere.”

Published from Blogger Prime Android App

Biteganyijwe ko ibi byerekezo bishya bizafasha RwandAir kubyaza umusaruro amasoko mashya arimo, ibizafasha abakenera izi serivisi kuzibona vuba ndetse mu buryo bunoze.

Mu Ugushyingo 2023, nibwo RwandAir yaguze indege yayo ya mbere itwara imizigo, yafashije cyane dore ko iyi sosiyete yari isanzwe ikoresha indege zisanzwe zitwara abagenzi mu bwikorezi bw’imizigo.

Boeing B737-8SF ifite ubushobozi bwo kwikorera nibura toni 23.904, ndetse ishobora gukora urugendo rw’ibilometero 2620 nta kibazo kandi mu buryo buhendutse ugereranyije n’izindi zitwara imizigo.

Ifite uburebure bwa metro 39,5, kuva ku ibaba rimwe ugera ku rindi harimo intera ya metero 35,8 naho mu buhagarike ireshya na metero 12,6.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.