Rwamagana abana bavuye mu ishuri inzego z'ubuyobozi zarabarangaranye, none bafashe indi ntera!

Published from Blogger Prime Android App

Mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Mwulire, hakomeje kugaragara abana b’inzererezi bataye ishuri bakagombye kuba biga ariko kuri ubu bakaba baramaze kuba inzererezi. Iki kibazo kikaba kigaragara mu bice bitandukanye byo muri uyu murenge wa Mwulire by’umwihariko mu kagari ka Ntunga.

Bamwe muri abo bana bavugako ikibibatera ari inzara iba mu miryango yabo,ndetse n’amakimbirane aba hagati y’ababyeyi babo bigatuma batoroka imiryango yabo bakerekeza umuhanda.

Umwana ufite imyaka 12 wo mu Mudugudu wa Ntunga mu Kagari ka Ntunga yagize ati:"Navanywe mu ishuri n’inzara no kubura ibikoresho by’ishuri. Byatangiye nshukwa n’abandi bana batiga". 

Umwe mu batuye hafi y’isoko rya Ntunga avuga ko ubuyobozi bwabarangaranye kandi ko hatagize igikorwa ngo aba bana bakurwe ku muhanda, bashobora kuzica umuntu bitewe n’ibisongo ndetse n’ibiyobyabwenge baba bafite mu ntoki ku buryo bikora agatsiko bakambura umuntu icyo afite yabyanga bakamuvunderezaho amabuye.

Ati:" Mbona abayobozi barabarangaranye! Hari igihe ku munsi w’isoko babakoramo umukwabo ariko mu kanya gato bagahita barekurwa, nonese biriya bisongo na tineri baba banywa sibyo bibatera imbaraga? ".

Akomeza agira ati" Bikora agatsiko barangiza bakagutera ubwoba bakakubwira ko nutabahereza icyo bashaka ufite bagutera amabuye ugapfa urwa Sitefano wicishijwe amabuye".

Bamwe mu babyeyi bo mu Kagari ka Ntunga bafite abana bavuye mu ishuri imburagihe baganiriye na BTN, bavuga ko impamvu ituma bakura abana mu mashuri ari ikibazo cy’ubukene n’amafaranga basabwa ku ishuri y’ibikoresho no gufata amafunguro, ibyo babona ko bibagoye bagahitamo gukura abana babo mu ishuri bakajyana guca inshuro ngo babone ikibatunga.

Cyakora ku rundi ruhande hakaba n’ababyeyi bavuga ko hari abata ishuri kubera kunanirana ahubwo atari ikibazo cyo kubura amikoro, aho hari utuye mu Mudugudu wa Karuzigura (Aho Ryahoze) wavuze ko abandi bana bashutse umwana we akava mu ishuri akajya gusangira nabo ubuzima bwo ku muhanda dore ko bararaga mu ishyamba rya Ngendombi kugira ngo bategereze ubaha akazi ko gusunika amagare ajyanye imyaka mu isoko rya Ntunga.

Gaspard Twagirayezu, Minisitiri w’Uburezi, kuri iki kibazo yavuze ko kubufatanye n’inzego zitandukanye ikikibazo kigiye gukurikiranwa kuburyo mu minsi mike kizaba cyakemutse kandi bizatanga umusaruro mwiza.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.