Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), rwababajwe b'imisambi 10 yarozwe igapfa, ikibutsa abaturage ko badakwiye kwica izi nyamanswa.

Published from Blogger Prime Android App

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB rwibukije abaturage ko nta muturage n’umwe wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamanswa yitwaje ko imubangamiye.

Ubu ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu Karere ka Nyagatare nyuma y’aho inyoni 10 zo mu bwoko bw’Imisambi ziciwe muri aka Karere.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo amakuru y’impfu z’iyi misambi, yamenyekanye nyuma yo kumenyekana ko yarozwe.

Ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi, ni uwitwa Sindikubwabo Jean Marie Vianney kuri ubu uri mu maboko ya RIB kuri station ya Rwempasha.

Abaturage basanzwe bahinga umuceri mu kibaya cy’Umuvumba mu Mudugudu w’Uwinkiko mu Kagari ka Rwempasha bemeza ko aribo bafashe uyu Sindikubwabo.

Bavuga ko yateze iyi Misambi umuti wica ku buryo yahise inapfa nyuma yo kurya ibigori yari yayitegesheje bikarangira ashyikirijwe inzego z’umutekano.

Dr Deo Ruhagaze umuyobozi wungirije mu muryango wigenga ushinzwe kubungabunga inyamanswa zo mu gasozi n’indiri kamere cyane cyane inyoni y’Umusambi, avuga ko bagiye gukora isuzuma nyaryo ngo hamenyekane icyishe iyi Misambi.

Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima mu ngingo yaryo ya 59 ivuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.