WASAC igiye gutanga mubazi 7000 zari zimaze igihe zitegerejwe!
Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Kamena 2024, abaturage basaga 7,000 basabye mubazi z’amazi hirya no hino mu gihugu bagiye gutangira kuzihabwa nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC.
Bamwe mu baturage bagiye guhabwa izi mubazi (konteri) bavuga ko bari bamaze amezi agera kuri ane bazitegereje ariko batarazihabwa.
Aba baturage biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali barimo abaturiye imiyoboro irimo amazi ndetse n’amavomero rusange yubatswe ariko bategereje guhabwa mubazi z’amazi baraheba.
Aba baturage baganira na RBA bagaragaje ko muri iki gihe cy’impeshyi barimo kugorwa no kubona amazi kuko bishyura amafaranga menshi kugira ngo bayagezweho.
WASAC yagaragaje ko gutinda gutanga izi mubazi byatewe na rwiyemezamirimo wahawe isoko ryo kuzinjiza mu Gihugu.
Prof Munyaneza Omar, Umuyobozi Mukuru wa WASAC GROUP, yijeje abaturage ko guhera ku wa Mbere w’icyumweru gitaha izi mubazi zitangira guhabwa aba baturage kuko zamaze kugera mu Rwanda.
Byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2024 abaturage bose bagerwaho n’amazi meza bagera ku 100%. Kuri ubu abaturage 82,3% ni bo bagerwaho n’amazi meza bavuye kuri 72% mu 2014.
WASAC ivuga ko umuhigo wo kugeza amazi meza kuri bose uzagerwaho ku gipimo cya 100%, mu myaka itanu iri imbere.
No comments