Kenya: Umunyamabanga wa USA, Blinken, yasabye Perezida William Ruto kugabanya imbaraga z'umurengere ziri gukoresha mu guhosha imyigaragambyo



Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony J. Blinken, yasabye perezida wa Kenya William Ruto kubuza abashinzwe umutekano gukoresha ingufu zikabije mu gukumira abigaragambya muri iki gihugu.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko ingabo za Kenya zirimo gukoresha ingufu z’umurengera mu gutatanya abigaragambya bityo ko Leta ya Ruto ikwiye kugira icyo ikora.

Iri tangazo ryagize riti" Umunyamabanga yashimiye Perezida Ruto kuba yarafashe ingamba zo kugabanya amakimbirane ndetse aniyemeza kugirana ibiganiro n’abigaragambyaga ndetse na sosiyete sivili, ariko hakwiye izindi mbaraga mu kugabanya ingufu z’umurengera mu bigaragambya."

Amagambo ya Blinken aje nyuma y’amasaha make Ruto avuze ko atazashyira umukono ku mushinga w’itegeko ryongera imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe. Ni itegeko ryateje n’imyigaragambyo imaze kugwamo no gukomerekeramo benshi.

Kuri uyu wa kane, imyigaragambyo yakomeje muri Kenya mu rwego rwo kwirukana Perezida Ruto ku butegetsi ndetse anahabwa amasaha 48 kuba yavuye ku butegetsi. Kugeza ubu ibihumbi by’Abanyakenya n’Abanyamahanga bamaze guhunga.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko rwavutse kuva mu 2000. Baramagana izamuka ry’umusoro muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Barasaba Perezida Ruto kwegura.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Nigeria: Abantu 18 bahitanywe n'igitero cy'ubwiyahuzi abandi 30 barakomereka

Abayobozi baravuga ko byibuze abantu 18 bishwe abandi 30 barakomereka mu iturika ritandukanye ry’ibisasu ryahitanye abantu muri Leta ya Born...

Powered by Blogger.