Rulindo: Umusore yasanzwe amanitse mu giti cy'ipera yapfuye.



Mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyungo, Akagari ka Burehe mu mudugudu wa Kibogora haravugwa inkuru y’urupfu rw’umusore w’imyaka 21 y’amavuko wasanzwe amanitse mu giti cy’ipera.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Ishimwe David bamusanze mu giti cy’ipera anagana ku mugozi yapfuye, abantu bakeka ko yaba yiyahuye.

Bamwe mu baturage babibonye bavuga ko batarabasha kumenya icyabiteye, dore ko n’abo mu muryango we bavugako ntakibazo bazi yarafitanye n’umuntu uwo ariwe wese.

Nkusi Fabien, Gitifu w’Umurenge wa Cyungo yavuze ko bamenye aya makuru ariko bataramenya intandaro y’uru rupfu avuga ko n’ababyeyi be bavuga ko nta muntu bavuganye nabi.

Bivugwa ko uyu musore David yari amaze iminsi ashakishiriza ubuzima mu karere ka Gatsibo bakaba batazi intandaro y’uru rupfu.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.