Kenya: Imodoka nini yakoze impanuka ihitana abantu 7 abandi benshi bajyanwa kwa muganga!



Urwego rushinzwe umutekano mu gihugu cya Kenya rwatangaje ko habaye impanuka y’ikamyo yaguyemo abantu 7 abandi benshi bagakomereka, ndetse bakaba barembeye mu bitaro .

Amakuru avuga ko ikamyo yari itwaye amatafari yo kubakisha, yaje guta icyerekezo hanyuma ikagonga moto ndetse n’abanyamaguru benshi. Abagera kuri barindwi bahise bapfa ako kanya, gusa ntiharatangazwa umubare nyawo w’abakomeretse bose.

Iyi modoka ikaba yari iturutse mu gace kitwa Meru itwaye amatafari ahitwa Timau muri Kenya. Bikaba byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, ahagana i saa moya z’umugoroba. Biravugwa ko umushoferi yikanguye ikamyo yarenze umuhanda ikagonga abanyamaguru, ndetse n’umumotari bose bakahasiga ubuzima.

Polisi yatangaje ko mu bo iyi mpanuka yahitanye harimo abagabo bane, abagore babiri, ndetse n’umukobwa, umwe mu bapfuye kandi akaba yari umumotari wapfuye ubwo yagezwaga mu bitaro bya Timau.

Komanda wa Polisi mu gace ka Buuri, Laura Imbacha, yasobanuye ko abakomerekeye mu mpanuka ari benshi ariko bakaba bahise bagezwa mu bitaro byo muri Timau na Nanyuki ndetse baracyari kwitabwaho.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ikamyo yagonze moto yataye ikerekezo, igonga n’abagenzi batandukanye, hanyuma iribarangura cyane kugeza ubwo yaguye mu cyobo imaze guhitana benshi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.