Itsinda ry'Abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari hagati ya 20-30 barenze umupaka bajya muri Koreya y'Epfo baraswaho amasasu.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari hagati ya 20 na 30 bambutse umupaka w’ibihugu byombi, ariko basubira iwabo nyuma y’uko Ingabo za Koreya y’Epfo zirashe amasasu ziburira .
Ibiro ntaramakuru Yonhap byatangaje ko ibi byabaye ku isaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo (23:30 GMT ku wa Mbere) ubwo itsinda ry’Ingabo za Korea ya Ruguru mu gice cyo hagati cya DMZ (the Demilitarised Zone) bambuka umurongo utandukanya impande zombi.
Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Korea y’Epfo bwavuze ko iryo tsinda ryasubiyeyo vuba nyuma y’uko Ingabo za Koreya y’Epfo zarashe amasasu yo kuburira, ndetse buvuga ko bwizera ko kwambuka bitakozwe nkana. Ibintu nk’ibi nyamara byari byabereye muri aka gace ka DMZ ubu hashize icyumweru.
Ku rundi ruhande, Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko abasirikare benshi bo muri Koreya ya Ruguru bakomeretse cyangwa baguye mu iturika rya mines mu karere k’umupaka ariko nticyavuga igihe n’aho byabereye.
DMZ n’agace katagira nyirako hagati ya Korea zombi bivugwa ko ari yo mipaka ya mbere irinzwe ku Isi kandi itezemo ibisasu bya mines.
No comments