Riderman na Bull Dog bari gutegura igitaramo cyiswe "Hip Hop culture"



Abaraperi bamaze igihe bakunzwe; Riderman na Bull Dog nyuma yo guhurira ku mushinga wa album bise ‘Icyumba cy’Amategeko’ bateguje abafana ko ku itariki 24 Kanama 2024 bazakora igitaramo cyitsa ku muco wa Hip Hop.

Riderman abinyujije kuri Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Kamena 2024 yasangije abamukurikira amakuru y’igitaramo cyitwa ‘Hip Hop Culture’ kizaba kigamije gutaramira abakunda umuziki wo mu njyana ya Rap indirimbo zigize EP yitwa Icyumba cy’Amategeko yagiye hanze muri Gicurasi 2024.

Nyuma y’uko bashyize hanze iriya EP yasamiwe hejuru n’abakunda Hip Hop, batangira kugaragaza amarangamutima ko hakenewe igitaramo. Ubwo busabe rero bwumviswe na Ma Africa yiyemeza kugirana ibiganiro n’aba baraperi bamaze igihe bakunzwe, bafatanya gutegura iki gitaramo.

Riderman yabwiye IGIHE dukesha amakuru ko amakuru arambuye kuri kiriya gitaramo azajya hanze mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwa Ma Africa iri gutegura iki gitaramo bwatangaje ko batari bemeza neza ahazabera igitaramo.

Bati “Abakunda Hip Hop bazaze bicare mu Cyumba cy’Amategeko bongere biyibutse ibihe bya Rap, ubu ntabwo turemeza neza aho igitaramo kizabera. Twagishyize kuri iriya tariki bitewe n’uko tuzaba turi gusohoka mu bihe by’impeshyi naho ku kijyanye n’amatike azajya hanze mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.”

Ku bibaza niba hari abandi bahanzi bazafatanya na Riderman na Bull dog, Ma Africa yasobanuye ko bazaba bahari ariko bazatangazwa mu minsi iri imbere.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.