RDCongo: Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Kimaka muri Teritwari ya Lubero


Inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Kimaka muri Teritwari ya Lubero kuri uyu wa Kane, itariki 27 Kamena, aho bivugwa ko abaturage benshi bahungiye imirwano ahitwa Kirumba no mu nkengero zaho.

“Inyeshyamba zafashe Kimaka kandi ubu hari urujijo muri Miriki, biragoye kumenya ugenzura ako gace,” uyu ni umwe mu baturage bavuganye na Kivu Morning Post utifuje ko amazina ye atangazwa. Ifatwa rya Kimaka ngo rishobora gufungurira amarembo umutwe wa M23 muri Teritwari ya Lubero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Kamena, indi mirwano yahuje M23 n’ Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zifashijwe na Wazalendo mu bice bikikije Kanyabayonga.

Urusaku rw’intwaro zoroheje n’iziremereye rwumvikanye muri ibyo bice, bituma abaturage bata ibyabo barahunga. Biravugwa ko abasivili bane bakomerekejwe n’ibisasu byaguye aho.

Imirwano kandi yavuzwe mu bice bikikije Miriki, aho nabwo urujya n’uruza rw’abaturage bahunga rwagaragaye kuva kuri uyu wa Kane ushize. Kugeza ubu ntacyo Igisirikare cya Congo kiratangaza.  

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.