Nyuma y'umukino Gikundiro inganyijemo na APR FC, Umutoza wayo Julien Mette yasezeye ikipe n'abafana.

Published from Blogger Prime Android App

Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Julien Mette nyuma y’uko ibiganiro byo kongera amasezerano muri ikipe bitagize icyo bitanga.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 nibwo Julien Mette yasezeye ku bafana n’abayobozi ba Rayon Sports mu butumwa yashyize hanze.

Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yanditse ati "Mwarakoze kubwo kunyakira neza, buri cyubahiro buri bafana bose banyeretse. Igihugu kiza,umujyi wa Kigali ,amezi 5 agoranye kuri njye. Kwiheba cyane bijyanye n’ibibazo by'ikipe kuva naza. Nakoze uko unshoboye ntarikumwe n’abatoza bungiriza ndetse nta n’abakinnyi bashoboka bagurwa. Ibyo ari byo byose..ndi Gikundiro".

Uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka asinye amasezerano y’amezi 6 gusa kuri ubu byari byitezwe ko azasinya andi akaba yakomezanya nayo.

Ibiganiro bye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ntacyo byagezeho ahubwo byarangiye asezeye kuri iyi kipe itari mu bihe byiza.

Hagati ya 2016-17 Julien Mette yatoje Tongo FC Jambon yo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, hagati ya 2018-19 atoza ikipe ya Association Sportive Otohô nayo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo, naho hagati ya 2019-22 aba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Djibouti ariko kuri ubu yatozaga muri Association Sportive Otohô.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.