RDC: Inyeshyamba za M23 zamaze gufata Umujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Lubero



Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu (28/07/2024) wigaruriye umujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’ukwezi uhanganye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ma saa 15:00 z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo M23 yinjiye muri uyu mujyi, nyuma y’amasaha menshi inyeshyamba zayo ziri mu mirwano n’ingabo za Leta.

Kanyabayonga ni Umujyi ufite icyo uvuze cyane by’umwihariko mu bijyanye n’ubucuruzi burimo ubw’imari nk’urumogi ndetse n’amabuye y’agaciro, ukaba by’umwihariko ufatwa nk’ikiraro gihuza za Teritwari za Lubero, Rutshuru, Beni na Walikale.

Kuwigarurira bisobanuye ko ari bwo bwa mbere inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zinjiye muri Teritwari ya Lubero mu myaka ibiri n’igice ishize imirwano hagati yazo n’ingabo za Leta yongeye kubura.

Ku wa 30 Kamena ni bwo urugamba rwo kubohora Umujyi wa Kanyabayonga rwatangiye. Mbere yo kuwigarurira M23 yari yabanje kwigarurira uduce twa Miriki na Kimaka tuwukikije.

Abakurikiranira hafi intambara yo mu burasirazuba bwa RDC bahuriza ku kuba ifatwa rya Kanyabayonga rishobora gufungurira M23 amarembo yo gukomeza kwigarurira utundi duce twinshi two muri Grand-Nord.

Uyu mutwe biciye mu ihuriro AFC ubarizwamo na wo wemeje ko wigaruriye uriya mujyi, uvuga ko kuri ubu amahoro awuganjemo.

M23 ivuga kandi ko kuba yafashe Kanyabayonga bisobanuye "iherezo ry’imitwe yose igamije ikibi nka FARDC, FDLR na Wazalendo".

Amakuru kuri ubu avuga ko abenshi mu bari batuye muri uriya mujyi bamaze guhunga, gusa M23 ku ruhande rwayo yahumurije abaturage, ibasaba gukomeza ibikorwa byabo uko bisanzwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.