Ikepe ya APR FC izacakirana na POLICE FC ku munsi wo gutaha Sitade Amahoro



Police FC ni yo igomba gucakirana na APR FC mu mukino wo gufungura kumugaragaro Stade Amahoro yari imaze imyaka irenga 2 ivugururwa, ni nyuma y’uko byari byavuzwe ko ari Rayon Sports bazakina.

Ni umukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 1 Nyakanga 2024 saa 17h00’, ukazaba ari mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Ubwigenge (tariki ya 1 Nyakanga).

Mu ntangiriro byavugwaga ko uyu mukino ugomba kongera guhuza APR FC na Rayon Sports zari zakiniye kuri iyi Stade bwa mbere.

Umunyamabanga wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade yabwiye ISIMBI ko uyu mukino ugomba guhuza APR FC na Police aho kuba Rayon Sports.

Ati “umukino uzahuza APR FC na Police FC. Abavugaga Rayon Sports ntibari kure y’ukuri kuko yabanje gutekerezwaho.”

Bivugwa ko impamvu Rayon Sports bayiretse ari uko itaratangira imyitozo bahitamo APR FC na Police FC zatangiye imyitozo.

APR FC na Rayon Sports ziheruka guhura tariki ya 15 Kamena 2024 zinganya ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro ari na wo mukino wa mbere wari uyibereyeho kuva yavugururwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.