Nyuma yo gutakambira Umujyi wa Kigali ntibigire icyo bitanga, Umuraperi Jay C yamaze gusenya aho yakoreraga.
Umuraperi Jay C wari uherutse gutakambira Umujyi wa Kigali awusaba kumuha igihe cy’umwaka akoresha ahantu yubatse ubwugamo n’ubusitani mu butaka bwawo, ntabwo yigeze yumvwa ahubwo yasabwe kwisenyera ndetse yanamaze kubishyira mu bikorwa.
Ibi uyu muraperi yabibwiye IGIHE dukesha iyi nkuru, ubwo yari abajijwe aho ikibazo cye n’Umujyi wa Kigali kigeze, ahamya ko bamusabye gusenya yabatakambira ntibamwumve ibyatumye yubahiriza ibyo yasabwe.
Ati “Buri kintu kigira ingorane, kiriya ni kimwe mu bikorwa nari natangije ariko hajemo kariya kabazo ariko nyine turacyakora.
Ntabwo nari nitije ubutaka bw’Umujyi wa Kigali kuko sinarinzi ko ari ubwabo kuko ntabwo bubanditseho bwari bwanditse ku muntu dukodesha, ikindi ibyo nari nubatsemo ni ibintu byimukanwa. Icyo nakuyeho ni agace bantegetse.”
Abajijwe uko byagenze cyane ko yari yatakambye asaba gukoreramo umwaka umwe, Jay C yagize ati “Ntabwo nawubonye.”
No comments