Kwamamaza

Perezidansi ya Malawi yatangaje bidasubirwaho urupfu rwa Visi Perezida Dr Saulos Chilima n'abo bari kumwe!

Published from Blogger Prime Android App

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Malawi byatangaje ko Visi Perezida w’icyo gihugu, Dr Saulos Klaus Chilima, yapfiriye mu mpanuka y’indege ari kumwe n’abandi bantu icyenda, nyuma y’uko ku wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, iyi Perezidansi yatangaje ko Indege yarimo uyu muyobozi n’abandi bantu icyenda yaburiwe irengero.

Kuri uwo munsi, Perezidansi ya Malawi yasohoye itangazo igira iti “Indege y’Igisirikare cya Malawi cy’irwanira mu kirere, yahagurutse i Lilongwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Saa 9:17, itwaye Visi Perezida, Dr Saulos Klaus Chilima, n’abandi bantu icyenda, itigeze igwa ku kibuga cy’Indege cya Mzuzu saa 10:02 nk’uko byari biteganyijwe.”

Iri tangazo ryavugaga ko ibikorwa byo kuyishakisha byahise bitangira nyuma y’uko ibuze kuri Radar.
Mu gihe itangazo ryasohotse kuri uyu wa 11 Kamena rivuga ko iyo ndege yaje kuboneka mu ishyamba rya Chikangawa mu masaha ya mu gitondo, ariko abantu bose bari bayirimo bapfuye.
Perezidansi ya Malawi yagiz iti “Nyakubahwa Dr. Lazarus McCharty Chakwera, Perezida wa Repubulika ya Malawi yahise amenyesha ayo makuru mabi, yihanganisha umuryango wa Visi Perezida n’abandi bantu baburiye ubuzima muri iyo mpanuka.”

Perezida yahise atangaza ko igihugu kinjiye mu cyunamo, ibendera ry’igihugu rikururutswa kugeza hagati kugeza igihe hazaba umuhango wo gushyingura. Visi Perezida wa Malawi abaye umuntu wa gatatu ukomeye upfiriye mu mpanuka y’indege mu gihe cy’amezi abiri gusa.

Ku ya 19 Gicurasi 2024, habaye impanuka ihitana Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi n’abayobozi bari kumwe barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Hossein Amirabdollahiah. Mu gihe iyi mpanuka yaje ikurikira iyabaye muri Mata 2024, ihagitana uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, General Francis Omondi Ogolla, hamwe n’abandi ba Ofisiye umunani bari kumwe muri Kajugujugu.

Hari amakuru avuga ko uwahoze ari umudamu wa mbere (First Lady) muri Malawi, Shanil Dzimbiri, na we yari muri iriya ndege.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana

Ahoyikuye Jean Paul uzwi nka Mukonya wakiniraga AS Kigali, yitabye Imana azize impanuka yo mu kibuga. Iyi nkuru y’akababaro, yamenyekanye ku...

Powered by Blogger.