Kenya: Umwuka utari mwiza wongeye gututumba hagati ya William Rutobna Kenyatta wayoboye iki gihugu!

Published from Blogger Prime Android App

Perezida William Ruto wa Kenya, na Kenyatta wigeze kuba Perezida w’iki gihugu bongeye kurebana ayingwe.

Intandaro y’uku guhangana ishingiye ku kuba Kenyatta avuga ko Leta ikwiye kujya ishyira amafaranga kuri konti ye akajya yiyishyurira ibiro byo gukoreramo.

Avuga ko Ubusanzwe Leta itegetswe kwishyurira uwabaye Perezida ibiro byo gukoreramo. Agasaba ko aho kugirango bamwishyurire ibyo biro bakabaye bamushyirira amafaranga kuri konti ye none akimurira ibiro mu rugo aho atuye.
Ibyo rero Perezida Ruto ntabyumva kuko ngo bihabanye n’itegeko rigenga imikorere n’imikoreshereze y’imari ya Leta.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida , Hussein Mohamed avuga ko Kenyatta yeguriwe ibiro bya Moi Kibaki wabaye Perezida bityo ko ariyo yakoresha.

Yagize ati’" Hano i Nyari hari inzu y’ibiro yakoreshejwe n’uwahoze ari perezida, nyakwigendera Mwai Kibaki kandi yabikoreyemo imyaka 9. Birazwi cyane ko ihari kandi irimo ubusa kandi Perezida Kenyatta ashobora kuyikoresha."

Ibi rero byatumye Kenyatta yifatira ku gahanga Ruto ko ariwe wakabaye acyemura bene ibi bibazo ariko ngo aba yigize ntibindeba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.