Kenya: Umwuka utari mwiza wongeye gututumba hagati ya William Rutobna Kenyatta wayoboye iki gihugu!

Published from Blogger Prime Android App

Perezida William Ruto wa Kenya, na Kenyatta wigeze kuba Perezida w’iki gihugu bongeye kurebana ayingwe.

Intandaro y’uku guhangana ishingiye ku kuba Kenyatta avuga ko Leta ikwiye kujya ishyira amafaranga kuri konti ye akajya yiyishyurira ibiro byo gukoreramo.

Avuga ko Ubusanzwe Leta itegetswe kwishyurira uwabaye Perezida ibiro byo gukoreramo. Agasaba ko aho kugirango bamwishyurire ibyo biro bakabaye bamushyirira amafaranga kuri konti ye none akimurira ibiro mu rugo aho atuye.
Ibyo rero Perezida Ruto ntabyumva kuko ngo bihabanye n’itegeko rigenga imikorere n’imikoreshereze y’imari ya Leta.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida , Hussein Mohamed avuga ko Kenyatta yeguriwe ibiro bya Moi Kibaki wabaye Perezida bityo ko ariyo yakoresha.

Yagize ati’" Hano i Nyari hari inzu y’ibiro yakoreshejwe n’uwahoze ari perezida, nyakwigendera Mwai Kibaki kandi yabikoreyemo imyaka 9. Birazwi cyane ko ihari kandi irimo ubusa kandi Perezida Kenyatta ashobora kuyikoresha."

Ibi rero byatumye Kenyatta yifatira ku gahanga Ruto ko ariwe wakabaye acyemura bene ibi bibazo ariko ngo aba yigize ntibindeba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.