Abafana ibihumbi biraye mu kibuga bashaka gukubita umusifuzi bafatanyije n'abakinnyi b'ikipe yabo.

Published from Blogger Prime Android App
Ku cyumweru tariki 9 Kamena 2024 ubwo hakinwaga mukino w’umunsi wa 35 muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere muri Negeria, hari umukino umwe wagaragayemo akavuyo kugeza n’aho abafana ibihumbi bisutse mu kibuga bashaka gukubita abasifuzi.

Ibi byabaye muri shampiyona ya Nigeria mu mukino wahuzaga Rangers International Football Club iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona na Enyimba FC iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa amanota abiri.

Uyu wari umukino w’ishiraniro aho wagombaga kugena urakomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona muri Nigeria kuko Rangers FC yari iyoboye shampiyona aho yarushaga amanota abiri Enyimba FC ya kabiri.

Amakipe yombi yaje mu kibuga ashaka kureba ko yabona intsinzi gusa iminota y’umukino yageze aho yenda kurangira nta kipe yari yabona igitego.
Ubwo uyu mukino waganaga ku musozo mu minota y’inyongera ku munota wa7, umusifuzi yahaye Rangers penaliti, ariko abo muri Enyimba ntibabyemera batangira guteza imvururu bashaka gukubita abasifuzi.

Ubwo abakinnyi bari bari mu bushyamirane byatumye abafana ba Enyimba bahita bamanuka mu kubuga maze nabo batangira kwataka abasifuzi batanze penaliti itaravuzweho rumwe n’abo muri Enyimba.

Kugeza ubu Abayobozi ba NPFL itegura iyi shampiyona ntibari batangaza umwanzuro kuri uyu mukino wahagaritswe mu minota y’inyongera. Bivugwa ko Enyimba ishobora guterwa mpaga cyangwa uyu mukino ukongera gukinwa bundi bushya.

Iyo Rangers itsinda iyi penariti yari gusoza uyu mukino irusha Enyimba amanota atanu, mu gihe shampiyona ibura imikino itatu ngo irangire.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.