Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko ahanganye n'udutsiko 4 tudashaka iterambere mu Burundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko hari udutsiko tune tw’abantu ahanganye na bo ashinja gukorana n’abanzi b’igihugu cye mu mugambi wo gutuma kidatera imbere.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena, ubwo yari mu masengesho yiswe ayo gushima Imana nyuma y’imyaka ine amaze ku butegetsi. Ni amasengesho yaberaga ahitwa i Nyabihanga ho mu ntara ya Mwaro.
Ndayishimiye yikomye bamwe mu Barundi ashinja gutuma igitoro kitaboneka muri kiriya gihugu nk’uko kiba cyasabwe.
Prezida Ndayishimiye yavuze ko mu gihe Leta y’u Burundi ikora uko ishoboye ngo hatagira ibicuruzwa by’ibanze nkenerwa bibura mu gihugu, hari bamwe mu bayobozi bamenyereye kubona inyungu nyinshi ntacyo bakoze babuza ibicuruzwa birimo nk’igitoro kwinjira mu gihugu.
Avuga ko babikora bagamije gushyira hasi ubutegetsi bwe. Ati: "Ibicuruzwa by’ibanze nkenerwa ntibyabuze kubera ubukene bw’amadovize (amafaranga y’amanyamahanga) mu Burundi. Icyabuze ni umutima wo gukunda igihugu wasimbujwe kuba abantu bashyira imbere inyungu zabo bwite".
Ndayishimiye yasobanuye ko hari abayobozi mu Burundi babeshya bagatuma abacuruzi batinjiza ibicuruzwa nkenerwa mu gihugu. Yavuze ko mu myaka ine amaze ayobora igihugu yabonye ko Abarundi bigira beza mu maso ye, nyamara bakora ibikorwa birwanya iterambere ry’igihugu.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje kandi ko mu bindi bidindiza iterambere ry’u Burundi ari abayobozi bashyira imbere inyungu zabo bakibagirwa iz’igihugu. Aha yakomeje ku bacuruzi n’abayobozi basa n’abaziritse u Burundi bakoresheje ibinyoma.
Ni Ndayishimiye washimangiye ko bamwe muri aba bayobozi bakoreshwa n’abanzi b’igihugu "bifuza ko mu Burundi habaho ihirima ry’ubutegetsi". Yatanze urugero rw’abashoramari bamenye ko hari umwe muri bo wahawe amadovize ngo ajye kurangura igitoro, bagahita bishyira hamwe bakamuha ayo yari kucyungukamo kugira ngo atajya kukizana.
Raporo zitandukanye zishyira u Burundi by’ibura mu bihugu bibiri bikennye kurusha ibindi ku Isi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Gitega bashinja Perezida Evariste Ndayishimiye kuba mu myaka ine amaze ayobora iki gihugu ntacyo yigeze akora ngo ahindure imibereho y’iki gihugu, kuko Abarundi bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibicuruzwa nkenerwa nk’igitoro, amafaranga y’amadorali, ifumbire ndetse n’isukari.
Ubukungu bw’iki gihugu kandi bwasubiye inyuma kuko ifaranga ryacyo mu myaka ine ryatakaje agaciro ku kigero gikabakaba 100%, ikindi abaturage bakaba bashonje.
Ndayishimiye ku wa Kane w’iki cyumweru we yatangaje ibitandukanye n’ibivugwa, kuko we yavuze ko buri munwa mu Burundi ufite ibyo kurya ndetse na buri mufuka ngo ukaba urimo amafaranga.
No comments