Hari amakuru avuga ko Rusesabagina yaba yongeye gutera inkunga imitwe y'iterabwoba



Perezida Paul Kagame yatangaje ko afite amakuru y’uko Paul Rusesabagina wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba yongeye kubyishoramo, nyuma yo kumuha imbabazi.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24.

Muri Nzeri 2021 Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’ubutabera bw’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba. Ni ibyaha uyu mugabo yahamijwe nyuma y’ibitero inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN w’impuzamashyaka ya MRCD abereye umuyobozi wungirije.

Mu mwaka ushize wa 2023 yaje kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

Rusesabagina ubwo yandikaga asaba imbabazi, yijeje Umukuru w’Igihugu ko atazongera kwishora mu iterabwoba mu gihe yaba ahawe imbabazi.

Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru Marc Pelerman ko kuba Rusesabagina yaratandukiriye abizi, ndetse ko afite amakuru y’uko yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, aca amarenga y’uko niyongera gufatwa atazongera kubabarirwa.

Ati: "Hari ibintu byinshi byabaye kugira ngo abe ari hariya hanze, gusa ntabwo dufite umwanya uhagije wo kubijyamo byimbitse. Icyakora ni byiza kuri we kuba ari hariya hanze akora ibyo aribyo byose ashaka kuvuga, haba mu guhindanya isura y’igihugu, ariko tunafite amakuru ko yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga iyi mitwe yitwaje intwaro".

"Azaba ari umunyamahirwe mu gihe kiri imbere niyongera gufatwa, akora ibyo yakoraga mbere ubwo yisangaga imbere y’ubutabera.”

Perezida Kagame yunzemo ko ibyo Rusesabagina yakora byose, nta kibazo ashobora guteza u Rwanda cyangwa iterambere ryarwo.

Ati: "Wenda arashaka gukomeza kugerageza amahirwe ye ariko ibyo birasa no kwisumbukuruza, ariko icyo nakubwira ni uko ushingiye ku mateka ye, ibinyoma biri mu nkuru ye, ibyo yabihinduye akazi kandi ntacyo nabikoraho, ariko nakubwira ko nta ngaruka na nto yagira ku bibera mu rwanda, haba iterambere Cyangwa ibindi.”

Abajijwe niba yicuza kuba yaramuhaye imbabazi, Perezida Kagame yavuze ko “oya nta kintu na kimwe nkwiriye kwicuza, ntabwo muha ako gaciro, nta nubwo njya mutekerezaho, kugeza igihe wazamuraga izina rye”.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Rusesabagina amaze igihe agaragara mu bikorwa byibasira ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni ibikorwa birimo kubushinja ubwicanyi no gutoteza abo batavuga rumwe, ibyo avuga ko na we yakorewe ubwo yari afungiye mu Rwanda.

Ni Rusesabagina kandi umaze igihe avuga ko yari yarashimuswe, ndetse ko mu irekurwa rye nta mbabazi yigeze asaba.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.