Nyamasheke: Umukwe n'umugeni bagiye gusezerana bateze ka moto!

 


Umukwe n’umugeni we bo mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke, bagiye gusezerana imbere y’Imana bateze moto; umugeni yambaye n’agatimba imbere ya Kasike, bitungura abababonye ariko banabashimira kuba bakoze ibiri mu bushobozi bwabo. Hamenyekanye icyatumye batega abamotari rero.

Ibi byabaye ubwo Uwumukiza Damarce na Evariste Hategekimana bajyaga gusezerana imbere y’Imana muri Kiliziya Gatulika kuri Paruwasi ya Shangi.

Aba bombi bari basanzwe babana ariko batarasezeranye, bari bafite gahunda yo kujya gusezerana imbere y’Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, ariko babanje kuramukira mu mihango yo gusaba no gukwa.

Ubwo iyi mihango yari ihumuje bagiye kwerecyeza kuri Paruwasi, babonye amasaha yabafashe, kandi badafite imodoka yagombaga kubagezayo, ni ko kwigira inama yo gutega moto.

Hategekimana avuga ko nta bushobozi bw’imodoka bari bafite, ahubwo ko bakoresheje ibingana n’uko mu mufuka habo hifashe. Yagize ati “Ufite imodoka wayigendamo, ariko twe mu rugero rwacu twahisemo gutega moto.”

Umugeni we avuga ko bari batanze ibihumbi 10 Frw yagombaga kuvamo ay’ubukererwe iyo baza kurenza isaha bari bahawe, bityo ko bateze moto kugira ngo bayaramire.

Mukamusabyimana Marie Jeanne uyobora Umurenge wa Shangi, na we ashima aba bageni banze gusesagura, bagakora ibihwanye n’ubushobozi bwabo, kuko icy’ingenzi byari ugusezerana, kandi ko byabaye. Yagize ati “Baje kuri moto kandi intego y’ibanze yo gusezerana yabaye.”

Umugeni yari kuri moto yambaye n’agatimba imbere ya kasike.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.