Perezida wa Angola João Lourenco, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka Kagame na Tshisekedi bahurira mu biganiro!

 


Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo mu gihe cya vuba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bongere bahurire mu biganiro.

Perezida Lourenço yabitangarije i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu kuva ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024.

Muri Werurwe uyu mwaka byari byitezwe ko Perezida Kagame na Tshisekedi bahura bakaganira ku mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC, nyuma y’inzinduko bombi bagiriye i Luanda muri Angola hagati ya Gashyantare na Werurwe.

Mu gihe Kagame na Tshisekedi bari bemeye guhura, kuri ubu amezi atatu arihiritse umuhuro wari uteganyijwe utabayeho, ku mpamvu bikekwa ko ishingiye ku kuba RDC yarashyizeho amabwiriza y’uko kugira ngo ibiganiro bibeho "M23 igomba guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice byose by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru igenzura".

Perezida João Lourenço ubwo we na mugenzi we Alassane Ouattara baganiraga n’itangazamakuru, yatangaje ko kuri ubu ibiganiro byo ku rwego rwa za Minisiteri z’Ububanyi n’amahanga biri kuba, mu rwego rwo kureba uko ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahura bakaganira mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.

Ati: "Uyu munsi turimo kuganira ku rwego rwa ba Minisitiri, ndetse hari amahirwe y’uko mu gihe cya vuba tuzabasha guhuriza hamwe ba Perezida bombi, Tshisekedi na Kagame kugira ngo baganire imbonankubone kuri iki kibazo hagamijwe kugera ku mahoro muri ibi bihugu bibiri [u Rwanda na Congo]".

Perezida wa Angola yagaragaje ko umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC utagira ingaruka kuri iki gihugu gusa, ko ahubwo unazigira ku karere kose k’ibiyaga bigari ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Lourenço kandi yongeye gushimangira ko ingufu za gisirikare nta musaruro zishobora gutanga, agaragaza ko umusaruro ushobora kuva ku meza y’ibiganiro.

Yunzemo ko biciye mu biganiro bya Luanda hari icyizere cy’uko amahoro azagerwaho, bijyanye n’uko gahunda y’ibi biganiro ishyigikiwe n’abarimo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’uw’Abibumbye.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba kuri iyi nshuro ba Perezida Kagame na Tshisekedi bazemera guhura.

Icyakora Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu kiganiro aheruka kugirana na France 24, yavuze ko yiteguye guhura na Tshisekedi amaso ku maso kuko nta na rimwe yanigeze abyanga.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.