Nyanza: Baratakambira urukiko nyuma yo kubwirwa ko bazaburanishwa muri 2027



Abagabo batanu bakekwaho kwica umwana witwa Loîc w’i Nyanza, bamaze igihe babwiwe ko bazaburana mu mwakwa wa 2027 batakambiye Perezida w’urukiko. Abakekwaho kwica Kalinda Loîc Ntwali batakambiye Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye bamubwira impamvu zitandukanye. 

Ngamije Joseph ufatwa nka kizigenza mu rubanza, François Nikuze, Rwasa Ignace, Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara na Ngarambe Charles alias Rasta bashinjwa kwica umwana w’i Nyanza witwa Kalinda Loîc Ntwali w’imyaka 12. Bose bafunzwe mu mwaka wa 2023 bakatirwa gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Ubwo bari bategereje kuburana mu mizi bamenyeshejwe ko bazaburana mu mwaka wa 2027. Icyo gihe umuryango wa Nyakwigendera wavugaga ko ubutabera buri gukora akazi kabwo neza, ariko imiryango ifite ababo bafunzwe yavugaga ko batari guhabwa ubutabera uko bikwiye.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko abafunzwe bandikiye Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Huye basaba itariki ya bugufi yo kuburanishwa. Abafunzwe batanga impamvu zitandukanye zirimo ko hari abana babyaye barera, bakavuga ko bamwe muri bo bafite ideni rya banki, abandi bafite uburwayi bw’ubuhumekero ku buryo bakeneye kwitabwaho byihariye.

Ikindi bavuze ko nta rindi perereza rigikorwa ku byaha baregwa, kuko uwabashinje yabikoze, kandi nta kindi kimenyetso cyagaragajwe kuva bafatwa bagafungwa.

Ntituramenya niba ubusabe bwabo urukiko rwisumbuye rwa Huye rwarabuhaye agaciro, cyangwa butarahawe agaciro.

Abaregwa bose batawe muri yombi kuko hari umutangabuhamya wavuze ko umwe mu baregwa yari n’umukunzi we yumvise bacura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc, maze atanga amakuru kuri RIB bata muri yombi bariya bose.

Joseph Ngamije impamvu afatwa nka kizigenza muri uru ni uko bikekwa ko mu gucura umugambi wo kwica nyakwigendera Loîc Ntwali yaba yarahaye amafaranga abandi bareganwa ngo bice uriya mwana wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Impamvu yo kumwica bikekwa ko Ngamije ngo yari afitanye amakimbirane n’ababyeyi ba nyakwigendera ashingiye ku kwimana inzira hagati yabo.

Nyakwigendera Loîc Ntwali yapfuye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2023 yasanzwe iwabo wenyine amanitse mu mugozi yapfuye.

Bamwe bakeka ko yiyahuye ariko ntacyigaragara yaba yaruriyeho yimanika mu mugozi, abandi bagakeka ko yishwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.