Mu Mujyi wa Goma ishuri ryaridutse igisenge cyaryo gikomeretsa abagera ku icumi (10) bajyanwa kwa muganga

 


Igisenge cy’ishuri cyaridutse cyasize byibuze abantu 10 bakomeretse mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 17 Kamena ku rwunge rw’amashuri rwa Kalangala, riherereye mu karere ka Mapendo ku muhanda wa Tumbula.

Nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’abari aho, bavuze ko abanyeshuri ndetse n’abarimu bamwe bagiye kwikinga imvura mu ishuri ryubakwaga mu mujyi wa Goma mu gitondo cya kare, maze igisenge kirariduka.

Umwe mu barimu ati"Twari hano turikumwe n’abanyeshuri igihe imvura yagwaga, abanyeshuri bagiye kwihisha mu cyumba cyubatswe hejuru, maze imbaho ziraremererwa zirariduka. Gusa nta bantu bapfuye ariko abanyeshuri benshi bakomeretse n’abarimu batatu bakomeje kwitabwaho mu bitaro bya Charité Maternelle.

Ababyeyi bahangayikishijwe niki kibazo barasaba abayobozi b’ishuri kurangiza ubwubatsi vuba. umubyeyi umwe ati"Mfite umwana wanjye hano, burimunsi dusabwa amafaranga yo kubaka ariko ntitubona birenga umutaru. Abana biga mu bibandahori kandi twishyura amafaranga y’ishuri ndetse n’amafaranga yo kubaka. 

Nta muntu wahasize ubuzima, gusa abanyeshuri n’abarimu bakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Charité Maternelle kugira ngo bavurwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.