Nyanza: Umuyobozi w’ishuri n’umuzamu bakurikiranyweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri
Umuyobozi w’ishuri n’umuzamu barakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri, inzego z’ubugenzacyaha zatangiye kubikoraho iperereza.
Umuyobozi w’ishuri n’umuzamu batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri.
Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa 24 Kamena 2024 ahagana saa cyenda z’igicuku umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri, avuga ko yatumwe n’umuyobozi w’ishuri (Directeur) witwa Jean de Dieu.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu kagari ka Mpanga mu mudugudu wa Nyakabuye, amakuru avuga ko ibyo bigenewe abanyeshuri umuzamu yari abijyanye ku mucuruzi wo muri kariya gace.
Uwafashwe yari afite urufunguzo rw’ahabikwa ibiryo akavuga ko ari directeur warumuhaye.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza, Directeur wa ririya shuri atabwa muri yombi, uriya muzamu n’umucuruzi na bo bahise batabwa muri yombi.
Umuzamu bikekwa ko yafatanwe umufuka w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi.
Twageragejeje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza ariko ntibyadushobokeye.
No comments