Rutsiro: Abaturage batangaza ko amazi meza bayumva nk'inzozi

 


Hari abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko mu myaka irenga 60 batarabona uko amazi meza asa, uretse ayo bumva kuri radio. Ni mu gihe Minisiteri y’ibikorwa remezo itangaza ko u Rwanda rugeze kuri 80% mu kwegereza abaturage amazi meza.

Aba ni abaturage bo mu murenge wa Boneza, akagari ka Remera mu midugudu itatu ihana imbibe, harimo n’uwicyitegererezo, yose aho ihurira ku ivomo ryo mu gishanga rifite amazi yanduye, bose bavuga ko kuva bavuka nta yandi mazi bazi uretse ay’igishanga.

Uwamahoro Sylvie, atuye mu mudugudu wa Buhoro (Icyitegererezo), akagari ka Remera ati “Imyaka ibaye myinshi nta mazi meza tuzi, abana bacu bahorana uburwayi bw’inzoka kubera gukoresha amazi mabi, noneho iyo imvura yaguye amazi aba asa nk’umuhondo kubera isoko aturukamo, tukayavoma uko ari tukayakoresha kuko nta yandi dufite.”

Akomeza avuga ko ubuyobozi busa nk’aho bwabibagiwe kuko iby’amazi meza bo babyumva kuri radiyo.

Usanase atuye mu mudugudu wa Buhoro yagize ati "Twaje kuvoma amazi y’igishanga, kuko tutigeze twegerezwa amazi meza, twacukuye imiyoboro yo kutuzanira amazi meza ariko irasibama kenshi, bivuze ko tutarakoresha amazi meza kuva twavuka. Turasaba ko baduha amazi meza tugakira inzoka, bikadufasha no kwita ku isuku."

Akomeza avuga ko iterambere ryegerezwa abaturage hadasigaye amazi meza, ariko bo babibona nko gusigazwa inyuma kubera kutagira amazi meza.

Mukantwari Jeretuluda, afite imyaka 43 atuye mu mudugudu wa Kaganza ho muri aka kagari ka Remera, avuga ko ababazwa no kuva yavuka atarabasha kubona ku mazi meza, kubera ko nta rindi vomo babasha kubona.

Aho bagorwa no kuyakoresha mu gihe cy’imvura, kuko aba asa nabi, kandi n’Umuyobozi w’akagari bikaba bigoye ko yabakorera ubuvugizi babona nawe yohereza abana kuyamuvomera.

Aba baturage Bose icyo bahuriyeho ni ukwizera ko Umukuru w’Igihugu azi ko na bo bagezweho ni amazi meza, mu gihe Ubuyobozi bwo hasi bwabibagiwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha bazagezwaho amazi meza.

Ati "Akarere katubwiye ko hari umuyoboro wo ku mushinga mugari uzazanira abaturage bo muri iyo midugudu, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, hari aho bizadusaba kongera amazi ajya muri ibyo bice n’abandi bakayahabwa."

Akomeza asaba Abaturage kuba bihanganye, ko bashonje bahishiwe.

Mu ruzinduko rw’akazi Minisiteri w’Ibikorwaremezo, Dr. Gasore Jimmy aheruka kugirira muri aka karere, yavuze ko Igihugu kigifite abaturage 20% bataragezwaho amazi meza.

Ati "Igihugu kimaze gutanga amazi ku kigero cya 80%, abandi 20% basigaye hari ingamba Leta yafashe ngo nabo bagerweho ni amazi meza, harimo gusana imiyoboro yangiritse mu cyaro, gukora amariba mashya cyangwa inganda nshya zitunganya amazi, hatibagiranye kongera ibikorwaremezo byo gutanga amazi ku baturage."

Muri uyu murenge wa Boneza si aba baturage bo mu kagari ka Remera bavuga ko batazi uko amazi meza asa, kuko hari n’abatuye imidugudu igize ikirwa cya Bugarura, mu kagari ka Bushaka bakikijwe n’amazi ariko batazi amazi meza

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.