Nyanza: Impanuka y'imodoka ya HOWO ihitanye umusore w'imyaka 22.



I Nyanza mu mMurenge wa Muyira mu Kagari ka Nyundo mu mudugudu wa Nzoga habereye impanuka y’Imodoka ya HOWO yahitanye umusore.

Amakuru dukesha UMUSEKE aravuga ko impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO ifite Plaque RAG 215 I yari itwawe n’uwitwa KWIZERA Jean Claude avuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana, ajya mu karere ka Bugesera ahubakwa ikibuga cy’indege.

Iyo modoka igeze ahahoze ikibuga cy’umupira w’amaguru (Nyabugugu) amakuru avuga ko yacitse feri igonga uwitwa NTUKABUMWE Gerard w’imyaka 22 wari wicaye kuri bordure y’umuhanda ahita apfa.

Umushoferi yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kuko yari yakomeretse, naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.