Nyanza: Umusore wishe umuntu agasaba kwishyurizwa bamuhinduye umusazi imbere y'urukiko!



Umusore wagiye gusaba ubuyobozi ngo bumwishyurize amafaranga yemerwe ngo yice umuntu, abo bareganwa bamwise umurwayi wo mu mutwe.

Athanase Ntawupfabimaze w’imyaka 26, Nyamurinda Theophile w’imyaka 42 n’umusaza Vincent Ndagijimana w’imyaka 76 ni bo bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, mu karere ka Nyanza bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi. Batangiye kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nyamurinda Theophile uregwa yagiranye amakimbirane n’umugore we Clementine Mukeshimana w’imyaka 35 maze agafatanya n’umusore witwa Ntawupfabimaze Athanase ndetse n’umusaza Vincent Ndagijimana bajya kwica uriya mugore bamunigishije igitenge.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo makimbirane bagiranye ashingiye kuba nyakwigendera atarabyaraga, maze umugabo we Theophile afata icyemezo ajya gushaka undi mugore. Gusa uwo mugore muto akagira imbogamizi ko batasezerana kuko yasezeranye n’uwa mbere.

Nyamurinda Theophile ngo ni bwo yacuraga umugambi wo kwica umugore we mukuru Clementine Mukeshimana, amwica amunigishije igitenge.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati “Abo turega babe bafunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.”

Abaregwa bireguye umwe kuri umwe, Athanase Ntawupfabimaze yemera icyaha akavuga ko Nyamurinda Theophile yamuhamagaye amubwira igitekerezo cyo kwica Clementine amwizeza amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frw) yemera kumwica ariko bafatanyije.

Athanase yabwiye urukiko ko ubwo bariho baganira hahise haza umusaza Vincent bacurira umugambi hamwe wo kwica Clementine.

Ntawupfabimaze Athanase yagize ati “Yanguriye n’urumogi kugira ngo runtinyure nanjye ndarunywa, bwari ubwa mbere nyoye urumogi.”

Athanase avuga ko bagiye kwica Clementine umugabo we Theophile afite igitenge, aranamuniga. Athanase we ngo yamufashije kumupfuka umunwa n’amazuru, naho umusaza Vincent ngo abamurikira n’itoroshi.

Basoje, Theophile abaha amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000) kuri buri umwe icyo gihe ngo andi mafaranga yari asigaye ibihumbi ijana na mirongo itanu kuri buri umwe, Theophile ngo yabijeje ko ategereje ko sebukwe wo ku mugore muto ayamuha na we agahita ayabaha.

Athanase mu kwemera icyaha kwe yavuze ko hashize amezi atishyurwa agira ngo yarambuwe, niko kujya gusaba ubuyobozi bw’umudugudu ngo bumwishyurize amafaranga yasigaye, RIB iherako irabafata.

Ndagijimana Vincent avuga ko asanzwe aziranye na Athanase umushinja, kandi akamenyana na Theophile ariko nta bucuti budasanzwe bagirana.

Vincent yahakanye ko atigeze ahabwa ikiraka cyo kwica Clementine. Ati “Ibyo kuvuga ko nabamurukiye n’itoroshi ni ibinyoma.”

Akomeza avuga ko imvano yo kumubeshyera atayizi, agasaba ko yakurikiranwa adafunzwe kuko nta cyaha yakoze.

Theophile Nyamurinda umugabo wa nyakwigendera Clementine, na we ahakana ibyo akekwaho akavuga ko nta bibazo yari afitanye n’umugore we, kuko ngo ajya gushaka undi mugore babyumvikanyeho kuko yari afite ikibazo cyo kutabyara.

Theophile ati “Yampaye uburenganzira bwo kwishakira undi mugore.” Theophile ati “Ndasaba kurenganurwa.”

Me Mpayimana Jean Paul wunganira Theophile asaba urukiko ko rwareba niba uriya wagiye ku Mukuru w’umudugudu (Athanase) ngo amwishyurize amafaranga yiciye umuntu, niba ari muzima “kuko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe”.

Me Jean Paul ati “Ubundi ntibisanzwe ko umuntu yica umuntu ngo agende atishyuwe maze nyuma ngo ajye gusaba ubuyobozi kumwishyuriza amafaranga yiciye umuntu nk’uwakoze ibyemewe n’amategeko.”

Me Jean Paul wunganira Theophile Nyamurinda avuga ko nubwo ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yazize kunigishwa igitenge, raporo ya muganga igaragaza ko yazize guhera umwuka, kandi na we ngo yari yiriwe anywa inzoga z’ibikwangari, ngo na byo bishobora kumuheza umwuka agapfa.

Ati “Ubuhamya bwa Athanase si ukuri. Umukiriya wanjye akurikiranwe ari hanze nibiba ngombwa agire ibyo ategekwa azajya yubahiriza.”

Ubushinjacyaha bwo buravuga ko Ntawupfabimaze Athanase ushinja bagenzi be atigeze avurwa na muganga uburwayi bwo mu mutwe, kuko ntabwo afite kandi iyo asobanura ibyabaye biba biri ku murongo.

Abatawe muri yombi uko ari batatu bari abo mu mudugudu wa Bayi mu kagari ka Cyotamakara murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, bakekwaho kwica Clementine Mukeshimana mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Byamenyekanye mu kwezi kwa Kamena 2024 ubwo umwe muri bo yagiye gusaba ubuyobozi kumwishyuriza amafaranga yasigaye mu yo “bemerewe ngo bice umuntu.”

Niba nta gihindutse urukiko rurafata icyemezo muri iki cyumweru hamenyekane niba abaregwa bazakurikiranwa bafunzwe cyangwa niba bazakurikiranwa badafunzwe.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.