Kenya: Imyigaragambyo yasenye Ingoro y'Inteko Ishingamategeko, yibasira n'Urukiko rukuru

 


Urubyiruko rwigaragambya muri Kenya kuri uyu wa Kabiri rwinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu iherereye i Nairobi, batwika kimwe mu bice by’inyubako isanzwe ikoreramo.

Byabaye nyuma y’uko uru rubyiruko rwari rumaze kurusha imbaraga Polisi yiriwe ihanganye na rwo kuva mu gitondo.

Amashuso ya televiziyo zo muri Kenya yerekanye umwotsi mwinshi hafi y’iyo ngoro, ahanumvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe ubwo abapolisi bagerageza gusubiza inyuma abigaragambya.

Usibye iyi ngoro, banatwitse Ibiro bya Guverineri w’Umujyi wa Nairobi ndetse hari n’andi mashusho yagiye hanze yerekana batwika imodoka zari ziparitse ahakorera Urukiko rw’Ikirenga.

Nyuma yo gutwika ingoro ya Guverineri ya Nairobi bumvikanye bavuga ko baranajya no kuri perezidansi.

The Citizen yanditse ko byibura umuntu umwe yarashwe agapfa abandi bagakomerekera ku ngoro y’inteko ishinga amategeko.

Andi mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana urubyiruko rwamaze kugera mu ngoro, rurimo gusandaguza ibintu mu biro by’umutwe wa Sena muri iyi nteko ishinga amategeko.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Kenya yibasiwe n’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko, rushinja ubutegetsi bwa Perezida William Ruto gushaka kuzamura imisoro.

Ni nyuma y’umushinga w’itegeko ryemeza iyo gahunda Inteko Ishinga Amategeko iheruka kwemeza.

Kuri uyu wa kabiri Abigaragambya bateye ingoro y’Inteko Ishinga amategeko mu gihe abadepite bari bateranye bajya impaka kuri uriya mushinga byarangiye banongeye kwemeza.

Usibye i Nairobi, imyigaragambyo ikomeje kujya mbere no mu yindi mijyi ya Kenya nka Nakuru, Kisumu na Mombasa.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Jacky umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yatunguwe n’uwiyita Mpanoyimana wamuhaye amafaranga atagira ingano

Umukobwa umaze kuba ikimenyabose nka Jacky aho azwiho cyane kwambara ubusa no kugira isoni nkeye ku mbuga nkoranyambaga yahawe amafaranga n’...

Powered by Blogger.