Abigaragambya muri Kenya akabo kashobotse! William Ruto yihagurukiyee



Perezida William Ruto wa Kenya, yaburiye urubyiruko rw’Abanyakenya rukomeje kwigaragambya ko yamaze gutegeka inzego z’umutekano mu rwego rwo guhangana na rwo.

Ruto yabitangaje mu ijambo yagejeje ku Banyakenya ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024. Ni ijambo yavuze nyuma y’uko ibyari imyigaragambyo bihindutse imvururu.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize Abanyakenya biganjemo urubyiruko bigabije imihanda yo mu bice bitandukanye by’igihugu, mu rwego rwo kwamagana umushinga w’itegeko ryerekeye imari rigamije kongera imisoro wemejwe n’abadepite ba Kenya.

Kuri uyu wa Kabiri abigaragambya bigabije inzego zitandukanye za leta, zirimo ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ingoro y’Urukiko rw’Ikirenga ndetse n’Ibiro bya Guverineri wa Nairobi. Izi nzego zose bazisenyaguje baranazitwika, ndetse amashusho yagiye hanze yerekana abigaragambya bavuga ko banateganya no gutera ahakorera Perezidansi.

Kugeza ubu abarenga 10 mu bigaragambya ni bo bimaze kumenyekana ko barashwe mu cyico na Polisi yageragezaga kubatatanya, mu gihe ababarirwa muri za mirongo bakomekejwe.

Perezida Ruto mu ijambo rye, yaburiye "abateguye, abateye inkunga ndetse n’abakoze bakanashishikaza imvururu n’akavuyo" ko "inzego z’umutekano zashyizweho ngo zirinde Repubulika ya Kenya n’ubusugire bwayo zizoherezwa gucungira igihugu umutekano ndetse zinagarure ituze".

Ruto yagaragaje abakomeje kwigaragambya nk’abanyabyaha biyitirira kwigaragambya mu mahoro" bagahitamo "guca igikuba mu baturage, abatorewe kubahagararira ndetse n’inzego z’igihugu zashyizweho n’itegekonshinga".

Perezida wa Kenya yaburiye abagize uruhare muri iriya myigaragambyo ko batagomba kwibwira ko ibyo bakoze bizagarukira aho.

Yunzemo ko Leta ya Kenya igomba gutanga "igisubizo cyuzuye, cyiza kandi cyihuse" kuri biriya bikorwa yise iby’ubugambanyi.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.