Abasora basubijwe! Igihe cyo kugaragaza umusoro ku bushake cyongereweho amezi ane!



Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko yongereye igihe cyo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe, aho cyongereweho amezi ane.

Mu itangazo ryatanzwe n’iyi Minisiteri, yagaraje ko ibyo byakozwe hashingiwe ku biteganywa n’itegeko nº 020/2023 ryo ku wa 31/03/2023 rigena uburyo bw’isoresha ku gukurirwaho ibihano n’inyungu z’ubukererwe usora wigaragaje, ndetse n’iteka rya Minisitiri rigena uburyo n’ibisabwa kugira ngo abasora bemererwe uburenganzira bukomoka ku kugaragaza kubushake umusoro utarishyuwe.

Hashingiwe kuri iryo tegeko hatanzwe amahirwe yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe.

Ubusanzwe iyo usora atishyuriye umusoro ku gihe hari ibihano biteganywa n’amategeko aho itegeko rigena imisoreshereze riteganya ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Kuri ubu hatanzwe amahirwe yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe ndetse icyo gihe cyongereweho amezi ane.

Itangazo rikomeza rigira riti “Turamenyesha abasora bose ko amahirwe bahawe yo kugaragariza ku bushake umusoro utarishyuwe yongerewe igihe gitangirana n’itariki ya 23 Kamena 2024 kugeza ku ya 23 Ukwakira 2024,”

“Uku kongererwa igihe gutewe no kuba hari abasora bagaragaje ko batarasoza igenzura rituma bamenya umusoro bakwiye kugaragaza bakanishyura muri iyi gahunda yo kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe.”

Abasora basabwe kumenyekanisha bakanishyura imisoro yose itaragaragajwe mu gihe cyabanjirije igihe cy’isoresha cyo guhera muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2023.

Itangazo ryashyizweho Umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, rigaragaza ko kugaragaza ku bushake umusoro utarishyuwe bireba ubwoko bwose bw’imisoro uretse imisoro ya gasutamo, aho abasora bitezweho kwerekana ibimenyetso byose bifatika bijyanye n’imisoro itarishyuwe.

Nyuma yo kumenyekanisha umusoro utarishyuwe usora yishyura Umusoro fatizo, hatariho ibihano n’inyungu z’ubukererwe.

Rikomeza rigaragaza ko Komiseri Mukuru azagena uburyo bwo kwigaragaraza ku bushake n’amabwiriza yo kwishyura.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.