Impunzi zituye mu Nkambi ya Mugombwa zirakataje mu bikorwa byo kwiteza imbere.



Impunzi zituye mu Nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara zivuga ko zishimiye uko zifashwe n’Igihugu cy’u Rwanda kandi uko iminsi igenda yicuma zigenda zishakamo ibisubizo nk’abandi Baturarwanda babifashijwemo cyane cyane n’amahugurwa bagenda bahabwa yo ‘Kwigira’.

Babigaragarije Minisitri w’Ibikorwa by’Ubutabazi hamwe n’abandi bashyitsi babagendereye tariki 20 Kamena 2024, bifatanyije mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi.

Mu bikorwa bijyanye no kwishakamo ibisubizo no kwigira impunzi zagaragaje harimo gukora imigati, kudoda imyenda, gukora ibikapu, kuboha ibyibo, gukora amasabune n’amarangi, gushyiraho za Salon de Coiffure no gukora ubucuruzi bunyuranye.

Solange Mukobwajana ni umupfakazi. Afite abana bane na barumuna be bane yitaho. Nyuma y’amahugurwa ya Hindukira Wigire bigishijwemo gukora amasabune, amarangi, amavuta yo kwisiga bita gikotora n’imitobe, yiyegeranyije na bagenzi be batatu, batangira kubishyira mu bikorwa none ubuzima bugenda bumworohera.

N’ubwo ataramara igihe atangiye, agereranyije ibihumbi 40 arabyinjiza ku kwezi kandi yizeye ko iminsi izagenda yicuma azarushaho kwagura ibikorwa bye.

Agira ati “Tutaratangira uyu mushinga ubuzima bwari bukomeye ku buryo umuntu yaguhaga amafaranga igihumbi ukumva aguhaye nk’isi n’ijuru. Ariko ubu tubasha kwizigama, tukagurizanya, tukiha n’iby’ibanze dukenera mu buzima. Waba wagize n’ikibazo cyo kutabona ya nkunga tugenerwa nk’impunzi ntuhite useba ugahita wirukira mu itsinda cyangwa se ukifashisha ayo wizigamiye ku ruhande.” 

Brigitte Bazirete we adoda imyenda n’imipira y’abana, agakora ibikapu byo guhahiramo n’ibyibo, akadoda ibikapu abana bajyana ku ishuri. Akigera mu nkambi yabanje kwigunga, ariko aho yiyemereje gukora bene ibi bikorwa ngo byamukuye mu bwigunge, bikamufasha ariko cyane cyane mu mibereho.

Agira ati “Batampaye iriya nkunga ibingibi nabyifashisha, noneho kubera kuba naraguye ubwenge n’ibingibi nkaba nabireka nkakora ibindi byisumbuyeho.”



Minisiti w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Maj. Gen (RTD) Albert Murasira yijeje impunzi ziri mu Rwanda ko bazakomeza kubafasha ariko na none abasaba gukoresha amahirwe bahawe bigira kugira ngo badahora batega amaboko.

Yagize ati “Politiki ya Leta izakomeza gushyigikira impunzi isubiza ibibazo bagenda bahura na byo, ariko cyane cyane ishyira imbere kubashyigikira mu kwiteza imbere.”

Mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 135, zirimo Abanyekongo babarirwa mu bihumbi 83 n’Abarundi basaga ibihumbi 51. Mu Murenge wa Mugombwa habarizwa impunzi zirenga ibihumbi 11.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.