Nyamasheke: Umukandida Paul Kagame yibukije abaturage ko kwirindira umuntekano nta we babisaba, anabashimira ko babikora neza!



Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Site ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, ahateraniye abaturage baje kumva imigabo n'imigambi by'ibikorwa azabagezaho natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.


Ubwo yageraga kuri Site ya Kagano, Perezida Kagame, yakiranwe urugwiro n’abaturage ibihumbi bagira bati ‘Ni wowe, Ni wowe’ abandi bakikiriza bagira bati ‘Tora Kagame’.


Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye abaturage b’i Nyamasheke ku bw’uruhare bakomeje kugira mu gufatanya n’inzego zinyuranye mu kwicungira umutekano. Yabihereye ku byabaye mu 2019, ubwo hari abagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu cy’abaturanyi.


Ati “Ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga ariko sinirirwa mbisubiramo murabizi, uko byagenze, ni bake muri bo bazabara inkuru. Kandi ni uko basanze baribeshye, mwese aba Nyamasheke n’abandi Banyarwanda muri mu nzira imwe yo kubaka umutekano w’u Rwanda.”


Akomoza ku batekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko u Rwanda nubwo ari ruto ariko abanyarwanda barinda ubuto bw'igihugu cyabo, avuga ko kurinda u Rwanda ntawe babisabira uruhushya.


Yakomeje agira ati: "Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda, turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, na none nabibutsa ngo bashatse bacisha macye tukabana, tugahahirana, twese tukiteza imbere. Nibatabishaka ntibindeba."


Perezida Kagame yabwiye abaturage b'i Nyamasheke ko umutekano ari cyo kintu cy'ibanze ku Rwanda, noneho ibindi bikaza byubakiraho. Yabibukije ko kugira ngo urinde umutekano neza bisaba imbaraga z'abanyarwanda bose no kwiyubaka cyane cyane mu bukungu.


Ikindi Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze nuko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere haba mu burezi, ubuzima, imibereho n’ubukungu, ariko byose basabwa kubigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi bahereye ku itariki 15.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.