U Rwanda rwahawe n'umushinga CIF amafaranga arenga miliyari 40 Frw mu rwego kurwanya iyangirika ry'ikirere



Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega gishora imari mu mishinga igamije guhangana n’iyangirika ry’ikirere (Climate Investment Funds: CIF) yemeje miliyoni 61$ (arenga miliyali 79 Frw) azahabwa u Rwanda na Repubulika ya Dominican yo kwifashishwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.


Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahabwa miliyoni 31$ (arenga miliyari 40 Frw) mu gihe asigaye azahabwa Repubulika ya Dominican hagamijwe gushyira mu bikorwa imishinga buri gihugu gifite muri urwo rwego.


Ni amafaranga azatangwa binyuze muri porogaramu ya CIF y’ishoramari ryo gushaka ibisubizo mu guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima, abantu n’ikirere, izwi nka NPC.


Biteganyijwe ko iyo mishinga y’ibyo bihugu byombi izatwara miliyoni 500$ mu bikorwa bitandukanye bigamije gutanga ibisubizo nko guteza imbere ikoreshwa ry’ubutaka.


Harimo kandi kurengera ikirere hashyirwaho imishinga ikibungabunga n’indi ifasha abaturage cyane cyane bo mu bice by’ibyaro kubona imibereho bakareka kwijandika mu bikorwa bishobora guteza Isi ibibazo bashaka amaramuko.


Izo miliyari 40 Frw u Rwanda ruzahabwa zizifashishwa mu guhangana n’ibibazo bishingiye ku iyangirika ry’ikirere bibangamiye abaturage bo mu Muhora wa Kaduha-Gitwe (ni ukuvuga kuva mu bice bya Nyamagabe uza za Ruhango).


Zizafasha mu kumurika gahunda yo gushyiraho impapuro mpeshwamwenda zizafasha mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane mu kubungabunga za chimpanzee zisa n’iziri gukendera.


Ni mu gihe Repubulika ya Dominican, ikirwa kiri mu biri gutera imbere muri iyi minsi, ayo mafaranga azayifasha mu ishoramari rigamije kurengera ibidukikije, haterwa ibiti kuva ku misozi yacyo ugera ku nkengero cyane ko ari byo bizagabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe gihura na byo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Dore uko wakwirinda umubyibuho ukabije no kugira inda nini

Birashoboka cyane ko umuntu ashobora kwirinda umubyibuho ukabije w’inda hadakoreshejwe ubundi buryo bukomeye nka Liposuction (uburyo bukores...

Powered by Blogger.