Impamvu yatumye Police FC itandukana n'abatoza bayo babiri (2)!



Nyuma yo guhesha Police FC igikombe cy’Amahoro cya 2024, abatoza barimo Mwambari Serge na Higiro Thomas bahise batandukana n’iyi kipe ku bw’impamvu zitabaturutseho.


Mbere yo gusubukura imyitozo itegura umwaka w’imikino 2024-2025, ikipe ya Police FC izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup], yabanje gukora impinduka mu batoza.


Abatoza batakomezanyije n’iyi kipe, ni Mwambari Serge wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi na Higiro Thomas wari umutoza w’abanyezamu. Nyamara aba bombi bagize uruhare mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, iyi kipe ibitse.


Amakuru avuga ko impamvu nyamakuru aba batoza badakomezanya n’iyi kipe y’Abashinzwe Umutekano, ari umushahara utarumvikanyweho n’impande zombi.


Hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwashatse kugabanya imishahara y’aba batoza, ariko bakabyamaganira kure kuko bo babonaga nta mpamvu n’imwe yagombaga gutuma bagabanyirizwa umushahara, cyane ko akazi ka bo bagakoraga uko bikwiye.


Mwambari yasimbuwe na Thumaine Emmanuel, mu gihe Higiro yasimbuwe na Djabil watozaga abanyezamu b’ikipe ya Kiyovu Sports.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

Uganda: Amerika yaburiye abaturage bayo nyuma y’intsinzi ya Museveni n'imyigaragambyo yatumijwe na Bobi Wine

  KAMPALA – Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yasohoye umuburo ukomeye ugenewe abaturage bayo bari muri icyo gihugu, nyum...

Powered by Blogger.