Kenya: Mu itsinda ry'ibisambo 42 byazengereje Umujyi wa Nairobi, bitanu muri byo byarashwe, ibindi birahigwa bukware.

Published from Blogger Prime Android App

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, abapolisi ba Migori muri Kenya barashe abantu batanu bakekwaho kuba mu gatsiko k’ibisambo nyuma yo kubashakisha iminsi.

Amakuru aturuka muri polisi, avuga ko aba bakekwa kuba bari inyuma y’ibyaha byinshi muri Migori no mu ntara zituranye kandi ko bari mu itsinda ry’abantu 42 bahigwa.

Ben Aliwa, umuyobozi mukuru w’agace ka Nyabisawa, yavuze ko abo batanu barashwe mu gihe bari bari mu modoka nyuma y’uko bahawe amakuru n’umwe muri ibyo bisambo. Ben yavuze ko ibi bisambo byazengereje umujyi wa Nairobi.

Abapolisi bavuga ko bakurikiranye ako gatsiko kuva kera ariko bakabaca mu myanya y’intoki. Bakimara kuraswa basanganywe ibikoresho byo kumena amazu.

Imirambo y’ibi bisambo yakusanyirijwe mu nzu imwe nyuma yimurirwa mu bitaro bya Migori kugira ngo hakorwe iperereza. Polisi kandi izakoresha indangamuntu kugira ngo hemeze umwirondoro wabo.

No comments

IZAKUNZWE

IZIHERUKA

RDC: Urukiko rwa gisirikare rwakatiye igihano cy'urupfu abasirikare 25 bahunze imirwano

  Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 bo mu ngabo z’iki gihugu (FARDC),...

Powered by Blogger.